amafoto yabastar

Advertisements

new impire

1 word music  american star picture

Turaberanye By Bruce Melodie 2016 Officia Video pictures

Sean Kingston – Beautiful Girls

Justin Bieber – ‘Where Are You Now’ (Jingle Bell Ball 2015)

Chris Brown – Little More (Royalty) [Explicit Version]

NYIRIBAMBE by THAN PEACE ft CITYZOO oficiol audio plom bress

NI SANZEMO BY ALLY KEY { Frank Prod Offici Audio.2016 Abanywanyi Record}PROM BRESS

MENYA UWONDIWE BY PC ONE G Official Video Dir JOSPAC 2016HD prom bress

Cogebanque’s ‘Shobora’ account enables clients’ livelihoods transformation

he Branch Manager of Cogebanque in Nyagatare district says that most of their clients have joined the bank’s platform of saving for projects through the ‘Shobora’ account as Nyagatare district administration pledges to boost the agriculture and livestock yields in the 2015-2016 performance contracts.

Cogebanque opened Nyagatare branch on 1st December 2013 to support development through livestock and agricultural financing.

JPEG - 119.9 kb
Some of employees of Cogebanque in Nyagatare branch

In 2016, Cogebanque started offering loan services to Nyagatare clients among other bank services.

The director of Cogebanque Nyagatare branch, Kavukire Jean Claude says the bank is committed to serving clients to utmost satisfaction.

“We have offered all bank services to our clients since we launched Nyagatare branch in 2013 and contributed to their progress,” he said.

Kavukire says that Nyagatare clients are encouraged to open ‘Shobora’ account where a customer saves every month and later receives a loan at low interest rate to start up income-generating projects.

Kavukire says that Nyagatare clients have managed to effectively run their agri-busi nesses, cultural projects and built their propensity to save.

Customers have, too, commended Shobora account as it helps them save for their future. Ntabwoba Bonaventure, Cogebanque regional manager , Eastern Province and Kigali city says that their branches offer good services and the bank is planning to increase its branches and number of agents in the province.

“Our branches in provinces have taken commendable steps in good service delivery. We planned to open a branch in Kirehe district but, meanwhile, commissioned agents offering basic services in developing commercial centers,” he said.

Through its corporate social responsibility, the bank has built a cow statue at the roundabout of Ryabega as part of joining the district to give a beauty to Nyagatare town and as a symbol of livestock farming in Nyagatare district.

Cogebanque has branches in Rwamagana, Kabarondo and Nyagatare.

JPEG - 119.9 kb
Some of employees of Cogebanque in Nyagatare branch
JPEG - 140.8 kb
Cogebanque has built a cow statue at the roundabout of Ryabega as part of joining the district to give a beauty to Nyagatare town and as a a symbol of livestock farming in Nyagatare district.

JPEG - 162.4 kb
Cogebanque supports Rwanda Cycling Cup

Umuhungu wa Chameleone yegukanye imidali ine ya zahabu muri Kenya

Abba Marcus Mayanja imfura ya Chameleone, yahawe imideli ine ya zahabu n’indi ibiri y’umuringa mu marushanwa mpuzamahanga yo koga yahuje ingimbi muri Kenya.

Irushanwa ryo koga rya Kenya Junior Swimming Championship ryari rimaze iminsi ribera muri Kenya ryasojwe mu masaha asatira umugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016.

Abba Mayanja w’imyaka 10 y’amavuko yabaye uwa mbere mu cyiciro cya mbere ahita ahabwa umudali wa zahabu hanyuma no mu bindi byiciro bitatu byakurikiyeho abasha guhesha ishema Uganda ahabwa indi midali itatu ya zahabu.

Uyu mwana umaze igihe gito yinjiye mu muziki aho akoresha izina rya T-Rex yanatahanye imidali ibiri y’umuringa yose hamwe iba itandatu. Yari kumwe na murumuna we Alfa Joseph Mayanja we utabashije kubona umudali.

Jose Chameleone yanditse kuri Facebook ashimira umuhungu we witwaye neza muri aya marushanwa ndetse ashimangira ko ibyo yakoze ari ishema ku gihugu cyose.

Yagize ati « Njye n’umuryango wa Chameleone ndetse na Leone Island turagushimiye cyane muhungu wanjye Abba Marcus Mayanja ku midali ine ya zahabu n’ibiri y’umuringa ugiye kuzana mu rugo uyivanye muri Kenya i Nairobi. Komeza ujye imbere muhungu wanjye. »

Mu mwaka wa 2015 nabwo Abba Marcus yahagarariye Uganda ndetse n’ishuri rye rya Green Hills mu Buhinde mu mukino wo koga nyuma yo gutsinda amarushanwa atandukanye yagiye abera mu gihugu. Icyo gihe nabwo yatahanye umudali.

Abba Mayanja n’umuvandimwe we Alfa Mayanja baserukiye Uganda muri Kenya

Rubavu: Ubukene bunuma butuma abasigajwe inyuma n’amateka bisenyeraho inzu

Kubura inkwi zo gucana hamwe no kubura amafaranga yo guhahisha bituma abasigajwe inyuma n’amateka batujwe ahitwa Kanambwe mu Murenge wa Cyanzarwe basenya amazu batujwemo bajya kugurisha imbaho izindi bakazicana.

Bakuwe muri nyakatsi, batuzwa mu nzu zisakaje amabati zikaba zubakije imbaho mu mpande, kuri ubu ariko zabaye ibirangarizwa ndetse zimwe nta wabura kuvuga ko zimeze nk’ibiraro by’inka.

Abasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko aribo bisenyera izi nzu kubera ubukene.

Bahoze batuye mu nkengero z’ishyamba rya Gishwati, mu Karere ka Nyabihu, kubera gahunda yo kubungabunga ishyamba rya gishwati n’inkengero zaryo bajyanwa gutuzwa mu bice bitandukanye harimo n’abatujwe aho bita Kanembwe mu Karere ka Rubavu.

Umwe mu baganiriye na TV1 yagize ati “Kugira ngo aya mazu amere gutya byatewe n’inzara. Nubwo badushyize muri VUP duheruka amafaranga mu kwezi kwa mbere. Dusenya inzu tukagurisha imbaho tukabona amafaranga yo kugura utujumba bigatuma tutajya kwiba mu mirima y’abaturage.

Undi ati “Iyo nabuze akazi nkirirwa aho ,ejo nabwo nkakabura uwo munsi ndara nkuyeho urubaho nkarugurisha bakampa ijana nkagura umutandiko w’ibijumba nkararira. Ejo nanone akazi kabura nkongera ngakura urundi rubaho.”

Nk’uko bakomeza babivuga ngo bashima cyane uwabubakiye amazu kuko yabagiriye neza, ariko kandi ngo yabihereye inkwi zo gucana.

Uretse kwisenyeraho inzu bagacana imbaho izindi bakazigurisha, muri aya mazu ivumbi riratumuka, ndetse usanga abana bibasiwe n’amavunja ibi ngo bigaterwa nuko batabona amafaranga yo kugura amazi n’isabune.

Umwe yagize ati “Kutabona amafaranga yo kugura amazi no kugura urwembe ni cyo gituma dukandamizwa n’amavunja. Ahubwo mwebwe mukomeze muturasire ku ntego muri ababyeyi bacu, mukomeze muduheke ni mwebwe bushobozi dufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murenzi Janvier avuga ko hari ubufasha abasigajwe inyuma n’amateka bagenerwa, ariko ngo hari n’abagifite imyumvire yo hasi ku buryo bisaba guhozaho mu kubigisha.

Yagize ati “Baraje baratuzwa ndetse bamwe basaranganywa amasambu, hari rero n’abandi mu by’ukuri batarabona amasambu kuberako ubutaka budahagije.”

Murenzi yakomeje avuga ko hari byinshi byakozwe mu gufasha aba baturage, birimo n’ubufasha bahabwa muri gahunda ya VUP.

Bavuga ko inzara ari yo ibatera kwisenyera

Kubaaho batuye nta suku iharangwa bituma barwara indwara zirimo n’amavunja

Imbaho z’inzu bubakiwe barazicana izindi bakazigurisha

Abanyamideli 17 bivumbuye mu birori bya Rwanda Cultural Fashion Show (Amafoto)

Mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo kumurika imideli mu birori ngarukamwaka bya Rwanda Cultural Fashion Show byabaye ku nshuro ya kane, bamwe mu bagombaga kwiyerekana bivumbuye ku munota wa nyuma kubera amafaranga.

Rwanda Cultural Fashion Show, ni ibirori ngarukamwaka byo kurimba bihuza abanyamideli bo mu Rwanda n’abo mu bihugu bitandukanye bakerekana imideli yiganjemo imyambaro gakondo.

Muri uyu mwaka byabaye mu bice bibiri, icya mbere cyari umusogongero wo kwitegura ibizakorwa muri Nzeri 2016. Rwanda Cultural Fashion Show y’umusogongero yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje kuri Goethe-Institut mu Kiyovu.

Mbere y’uko ibi birori biba, hari haratoranyijwe abanyamideli 25 bagombaga kwiyerekana mu byiciro bibiri kuwa 13 Gicurasi no muri Nzeri 2016 gusa bivumbuye habura iminota mike ngo igikorwa gitangire ku bwo kutumvikana amafaranga n’uwateguye ibirori.

Muri 25 bagombaga kwerekana imideli, 17 bivumbuye bageze kuri Goethe-Institut ahabereye igikorwa, bifuzaga ko bahabwa amadolari ijana nk’igihembo cyo kwiyerekana hanyuma uwabatumiye akavuga ko ayo mafaranga ari umurengera ko atabasha kuyabona bityo abasaba gufata umwanzuro ubanogeye.
Abasore n’inkumi 17 bahise bikubura barataha, imideli yerekanwa na bake babashije kwihanganira gukorera amadolari 20 n’abandi bake bitabajwe by’igitunguro.

Umuyobozi wa Rwanda Cultural Fashion, Celestin Ntawirema ati «Ikibazo cyabaye ni uko bageze hano banga gukora akazi kuko amafaranga twavuganye bifuzaga ko twayazamura akagera ku madolari ijana, ibyo badasubaga ni ukurengera, ntabwo nari kubona ayo mafaranga yose kandi nta bushobozi buhari.»

Yongeyeho ati « Nababwiye ko bakora icyo bashaka, bamwe bivumbuye baragenda abandi barasigara kandi igikorwa cyabaye, cyagenze neza. Bagaragaje imyitwarire itari myiza ariko nababwira ko ibyo bakoze ntacyo byatanze. »

Nubwo abanyamideli bagombaga kwiyerekana bivumbuye bakanga gukora akazi, igikorwa cyarabaye ndetse abantu babyitabiriye wabonaga banyuzwe n’ibyo beretswe, abiyerekanye.

Imyambarire yamuritswe muri Rwanda Cultural Fashion Show yari yiganjemo ifite aho ihuriye n’umuco nko kwambara impu, ishabure, imyiyereko y’abasore bari bogoshe amasunzu n’ibindi.

Ibirori byasojwe ubona bose ku maso bakinyotewe gukomeza kureba iyi mideli yamuritswe n’abahanga muri uyu mwuga haba abo mu mahanga ndetse n’abasanzwe bazwi i Kigali.

Rwanda Cultural Fashion Show yitabiriwe n’abanyamideli bo mu bihugu birimo Tanzaniya, u Burundi, Kenya ndetse hari n’umugore witwa Esther wari waturutse muri Nigeria.

Makeke Jocktan, Umunyatanzaniya wari wazanye itsinda ryerekanye imideli ya Makeke Design yabwiye IGIHE ko yungukiye byinshi mu gikorwa cya Rwanda Cultural Fashion Show ndetse ngo yifuza ko ibyo ahanga muri Tanzania yabishakira isoko i Kigali.

Makeke Jocktan waturutse muri Tanzania

Yagize ati « Nari nagiye muri East African Fashion Week nibwo namenye ko hano hari igikorwa kimeze gutya. Nungutse byinshi hano, nabonye uburyo Umujyi wa Kigali utandukanye n’indi mijyi nagezemo, abanyamideli baho baracyari bato ariko ni abahanga, ubona ko mu byo bakora harimo umwimerere »

Yongeraho ati « Navuga ko nungutse byinshi. Namenyanye n’abantu benshi hano, bizamfasha ninsubira iwacu […] Ndashaka gukoresha aya mahirwe nagura ibikorwa byanjye hano, bishobotse nashaka abo dukorana inaha. »

Ibirori nyamukuru bya Rwanda Cultural Fashion bizaba muri Nzeri 2016, Ntawirema Celestin yavuze ko bizitabirwa n’abazaturuka mu bihugu birindwi.

Berekanye imideli yiganjemo iganisha ku myambarire yo hambere

Imyambarire yaranze Rwanda Cultural Fashion Show

Uyu yari yambaye mu buryo bushushanya ubw’ingabo zo mu gihe cy’abami

Miss Fiona Mutoni Naringwa na we yerekanye imideli

RDC: Abatavuga rumwe na Kabila bahamagariye abaturage imyigaragambyo

Amashyaka atatu atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arahamagarira abaturage imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rushinzwe itegeko nshinga muri icyo gihugu.

Icyo cyemezo gishimangira ko Perezida Joseph Kabila usanzwe uyobora Congo azaguma ku butegetsi mu gihe hatabonetse uburyo bwo gukora amatora.

Itangazo rihamagarira abaturage imyigaragambyo ryasohowe ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2016 n’amashyaka atavuga rumwe na Kabila arimo G7 n’ishyaka ry’abaturage(Front citoyen) nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

Rigira riti “ Icyo dushyize imbere ni urugendo rwo kwamagana abatsikamira demokarasi, ruzaba tariki ya 26 Gicurasi 2016, ku butaka bwose bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, urukiko rushinzwe itegeko nshinga muri Congo Kinshasa rwatangaje ko Kabila yemerewe kuguma ku butegetsi mu gihe amatora yaba atabaye mu gihe arimo gusoza manda ye, izarangira tariki ya 19 ukuboza 2016.

Ayo mashyaka atangaza ko urwo rukiko rwerekanye ko rushyigikiye bidasubirwaho Kabila ngo agume ku butegetsi , byose biciye mu gusuzugura itegeko nshinga abanya-Congo bitoreye bagashyiramo ko abayobozi bagomba gusimburana ndetse no muri 2016.

Muri icyo gihugu hamaze iminsi haba imyigaragambyo ariko yakumirwaga n’ingabo za Congo n’iza Loni ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Congo.

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi muri 2001 nyuma y’urupfu rwa se Laurent Desire Kabila wahiritse ku butegetsi Mobutu Sese Seko mu 1997. Kabila yaje gutorerwa kuyobora Congo mu 2006 yongera gutorwa nyuma mu 2011,amatora amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yemeje ko yabayemo uburiganya.

HUNTER PICTURES

someday when you look back, you'll know      the wrong thing  happens at the right time-Recovered dc1 ABARIMU FT REVUTION~1IMPIRE PICTURES1 word music

Knowless Butera arakataje kuri album ye nshya y’umwihariko – INDIRIMBO NSHYA & LYRICS

Umuhanzikazi Butera Knowless ku bufatanye n’inzu ya Kina music imufasha muri muzika ye, bageze kure umushinga wo gutunganya indirimbo zizagaragara kuri album yabo ya kane bamaze kubatiza izina rya ‘QUEENS’, ikazaba ifite umwihariko uyitandukanya na album eshatu z’uyu muhanzikazi zabanje.

Nk’uko umuyobozi mukuru wa Kina music yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubwo batugezagaho indirimbo nshya ya Knowless bise ‘Konashize’ izagaragara kuri iyi album, yadutangarije ko iyi album igomba kuzasohoka mu kwezi kwa Nyakanga muri uyu mwaka wa 2016, ikazaba ifite umwihariko w’uko 60% y’indirimbo zizagaragaraho zizaba ziri mu rurimi rw’igiswahili.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Knowless ‘Konashize’ iherekejwe n’amagambo yayo(Lyrics)

 

 

Knowless ageze kure album ye ya kane izaba yitwa Queens igomba gusohoka muri Nyakanga. Iyi album izaba iriho indirimbo 10, ariko 60% muri zo ziri mu rurimi rw’igiswahili. –Ishimwe Clement

Knowless na Kina music banogeje umugambi wo kwibanda ku rurimi rw’igiswahili, nyuma yo kubona ko indirimbo Tulia, na Peke yangu zagize impinduka ikomeye mu mugambi wabo wo kwagura isoko ryabo rya muzika.

Knowless

Knowless Butera, kuri ubu ni n’umwe mu bahanzi bo muri Afrika bari guhatanira ibihembo bya Kora awards

Tumubajije impamvu bahisemo ko iyi album yabo yazitwa ‘Queens’, Clement Ishimwe yavuze ko bayihaye iri zina kubera ko ivuga ku ngingo nyinshi zerekana uburenganzira bw’abari n’abategarugori n’uburyo bagakwiye gufatwa.

Amafoto 13 yaranze iserukiramuco ryo kubyina ribera mu gihugu cya Brazi -Amafoto-13-yaranze-iserukiramuco-ryo-kubyina-ribera-mu-gihugu-cya-Brazil.

Amafoto 13 yaranze iserukiramuco ryo kubyina ribera mu gihugu cya Brazil

Iri serukira muco rizwi ku izina rya Carnival ribera mu jyihugu cya Brazil rikaba ryaratangiye kubaho  ahagana mu mwaka 1723 kurubu rikaba rimaze imyaka isagaca 293  ribayeho.

Mu gutanjyira kwaryo rikaba ryarahereye mu gihugu cy’aba Roma aho ryafatwaga nkimwe mu mijyenzo yakorwaga ni dini rya kiliziya katolika ariko nyuma ryaje kwaguka cyane rigana mu gice kiburasirazuba ndetse Brazil yo kumunsi wanone ikaba inawukoresha mu kwinjiza akayabo ibicishije mu bukerarugendo.

Iri serukiramuco ubu rikaba rikorwa habanje gutoranya abakobwa beza mu gihugu kugirango haze no kubaho imyireko yabo kurubu kandi iri serkiramuco  rikaba rifatwa nka rimwe mu maserukiramuco akomeye cyane kandi amaze igihe kitari gito ku isi.

                             Dore amafoto 13 yaranze iri serukira muco

 

Ntibisanzwe : Muri Nigeria umupasiteri yazuye uruhinja rw’amezi atandatu ‘AMAFOTO’ -Ntibisanzwe—Muri-Nigeria-umupasiteri-yazuye-uruhinja-rw—amezi-atandatu–AMAFOTO

Ntibisanzwe : Muri Nigeria umupasiteri yazuye uruhinja rw’amezi atandatu 'AMAFOTO'
 

Dr. Chris Okafor umuyobozi w’itorero Mountain Miracle and Liberation Ministries muri Nijeriya yazuye uruhinja rw’amezi atandatu rwari rumaze gushiramo umwuka rurongera ruba ruzima .

Nkuko ikinyamakuru pulse dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo uru ruhinja rwari rumaze igihe rurwaye bikomeye ababyeyi barwo babuze uko babigenza niko kwerekeza ku rusengero bagirango bashyire uyu mwana wabo pasiteri Dr. Chris Okafor gusa bataragerayo uru ruhinja ruhita rw’itaba imana bakiri mu nzira berekeza ku rusengero.

inganzomubahanziblog.wordpress.com

inganzomubahanziblog.wordpress.com

Aba babyeyi ngo ntibigeze bacika integer n’ubwo babonaga umwana wabo amaze gushiramo umwuka niko kumugeza kurusengero bamuha Pasiteri Dr. Chris Okafor ngo amusengere barebe ko imana yakora ibitangaza uyu mwana wabo akazuka.

Pasiteri  Dr. Chris Okafor usanzwe uzwiho gukora ibitangaza ngo yafashe uru ruhinja aruryamisha kuri alitari maze arurambikaho ibiganza arasenga asaba imana ko yazura uru ruhinja nyuma y’iminota mike uru ruhinja rurazuka abari aho batangira gusingiza imana.

Dr. Chris Okafor umuyobozi w’itorero Mountain Miracle and Liberation Ministries muri Nijeriya yazuye uruhinja rw’amezi atandatu rwari rumaze gushiramo umwuka rurongera ruba ruzima.

Nkuko ikinyamakuru pulse dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo uru ruhinja rwari rumaze igihe rurwaye bikomeye ababyeyi barwo babuze uko babigenza niko kwerekeza ku rusengero bagirango bashyire uyu mwana wabo pasiteri Dr. Chris Okafor gusa bataragerayo uru ruhinja ruhita rw’itaba imana bakiri mu nzira berekeza ku rusengero.

Aba babyeyi ngo ntibigeze bacika integer n’ubwo babonaga umwana wabo amaze gushiramo umwuka niko kumugeza kurusengero bamuha Pasiteri Dr. Chris Okafor ngo amusengere barebe ko imana yakora ibitangaza uyu mwana wabo akazuka.

Pasiteri  Dr. Chris Okafor usanzwe uzwiho gukora ibitangaza ngo yafashe uru ruhinja aruryamisha kuri alitari maze arurambikaho ibiganza arasenga asaba imana ko yazura uru ruhinja nyuma y’iminota mike uru ruhinja rurazuka abari aho batangira gusingiza imana.

Pasiteri Dr. Chris Okafor aryamisha uru ruhinja kuri alitari mbere gato yo kurusengera

Uru ruhinja rukimara kuzuka Pasiteri Dr. Chris Okafor ibyishimo byamurenze atangira kurira

Yahise arusuka amazi mu mutwe

 

Amasaha 2 akoze muri zahabu Davido atunze anganya agaciro n’imodoka 20 – See more at:www.inganzomubahanziblog.wordpress.com//Amasaha-2-akoze-muri-zahabu-Davido-atunze-anganya-agaciro-n—imodoka-20

Amasaha 2 akoze muri zahabu Davido atunze anganya agaciro n’imodoka 20

David Adedeji Adeleke uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Davido umwe mu bahanzi bayoboye muri afurika yemeye ko amasaha abiri atunze aganya agaciro n’imodoka 20 zose.

Mu minsi mike ishize nibwo Davido yashyize ifoto y’isaha nshya ikoze muri zahabu aheruka kugura isaha yatumye benshi mu bakunzi b’uyu muhanzi bamubaza amafaranga yaba yaraguze iyi saha nyuma y’iyo yaguze miliyoni 60 z’amanayira akoreshwa muri nijeriya mu mwaka ushize.

Nyuma yo kubona abafana be benshi bifuza kumenya amafaranga ndetse n’umubare w’amasaha Davido atunze akaba yasubije umwe abinyujije kuri twitter ye.

Mu magambo ye Davido akaba yasubije uyu mufana ati:

FALJWFb

mbega songs

Njyanama ya Nyakariro yamaze gufata icyemezo cyo guhangana mu nkiko na Yanga usobanura filime

Nkusi Thomas uzwi cyane ku izina rya Yanga mu mafilime ari mu ndimi z’amahanga ariko asobanuye mu Kinyarwanda bakunda kwita Udusobanuye, ntiyorohewe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakariro bumushinja gusebanya, ikibazo kikaba cyaramaze no kugezwa muri njyanama biyemeza kugana inkiko.

N’ubwo akenshi Yanga akoresha amwe mu mazina y’ahantu hatandukanye mu Rwanda asa n’ushaka gusetsa abantu bakunda filime asobanura, kuri iyi nshuro ashobora kugorwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage b’umurenge wa Nyakariro, hamwe mu hantu akunda kuvuga cyane iyo asobanura filime, akavuga ibintu bitandukanye ku baturage baho aba agaragaza nk’abadasanzwe.

Nkusi Thomas uzwi nka Yanga, yizweho muri njyanama ya Nyakariro bemeza ko azajyanwa mu nkiko

Nkusi Thomas uzwi nka Yanga, yizweho muri njyanama ya Nyakariro bemeza ko azajyanwa mu nkiko

inganzomubahanziblog.wordpress.com

inganzomubahanziblog.wordpress.com

Mu kiganiro kirambuye Inyarwanda.com twagiranye na Karango Alphonse; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakariro wo mu karere ka Rwamagana, uyu muyobozi yadutangarije ko ikibazo bafitanye n’uyu mugabo kitoroshye ndetse cyagize uruhare mu gusuzuguza no gutesha agaciro uyu murenge n’abawutuye, kuburyo bitera benshi ipfunye ryo kuvuga ko bakomoka i Nyakariro.

Yakoze ikosa ryo guharabika abaturage b’i Nyakariro kandi ni abaturage mbereye umuyobozi, kandi mu yandi magambo ninjye mugaragu wabo, bariya ubundi ni ba databuja. Ariko ubundi icyo yakoze ni ugusebya umurenge kandi agasebya n’abaturage b’uwo murenge abavuga nabi. Hari aho iyo urebye mu mafilime ye narakurikiye, aho avuga abana b’abakobwa ko ngo umukobwa w’i Nyakariro iyo akuramukije wagirango aragukandagiye. Ibyo rero, aba agereranya ikiganza n’ikirenge, urumva ko aba arimo asebya, kandi noneho akongera akavuga ko ab’i Nyakariro, amata bayasomeza avoka. Hari n’ibindi, filime ze zose zigenda zitesha agaciro i Nyakariro n’abantu baho, ibyo rero ugasanga ni nko gupfobya ikiremwamuntu. Byagaragariye henshi kuburyo umuntu w’i Nyakariro iyo ageze ahantu agatanga CV (umwirondoro), kumwe wibwira abantu uti njyewe ndi kanaka ntuye ahangana, iyo bumvise uri uw’i Nyakariro barakomera.Karango Alphonse

Uyu muyobozi nawe avuga ko byigeze kumubaho, akajya gutanga ikiganiro mu kigo cy’amashuri ariko yamara kwivuga bakumva ko ayobora umurenge wa Nyakariro bakamuha urw’amenyo, bikamubabaza akabasaba ko bazahagera bakareba uko hameze n’uko abaturage baho babayeho bakabona kwimenyera ukuri.

Reka nguhe urugero rufatika, barantumiye muri Lycee y’i Zaza, bantumira kujya gutangayo ikiganiro ngiha abanyeshuri ba Lycee y’i Zaza, mbere na mbere mbanza kubabwira uwo ndiwe, mbabwira ko ndi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakariro. Abana barakomera cyane, byamfashe nk’iminota itanu kugirango babashe guceceka. Noneho ndababwira nti bana mukomereye kuko mwumvise izina Nyakariro kuko mwumvise amafilime ya Yanga? Abati barasubiza ngo yego rwose… ndababwira rero nti ibyo mwumva mujye mubyumva ariko mujye muza munarebe n’ibyo ari byo.Karango Alphonse

Yanga azajyanwa mu nkiko ashinjwa gusebya umurenge no gutesha agaciro abaturage bawo

Yanga azajyanwa mu nkiko ashinjwa gusebya umurenge no gutesha agaciro abaturage bawo

Uyu muyobozi asobanura ko umurenge ayobora ari umurenge mwiza kandi ukungahaye cyane, abaturage bawo bakaba babayeho neza kandi hari byinshi bigaragaza ko bamaze gutera imbere kurusha na myinshi mu mirenge yo mu Rwanda.

Umurenge wa Nyakariro ni umurenge mwiza cyane, uburyo mvuga ko ari mwiza si uko ndi umuyobozi waho, ariko urebye ukuntu ukungahaye, wabirebera muri za gahunda za Leta zo gufasha abantu batishoboye. Yego simvuga ngo nta bakene bahari, barahari ariko ntabwo ari abakene babandi bavuga ngo ni abatindi nyakujya.  Ariko rero urebye muri rusange, ni umurenge ukungahaye, ukungahaye mu bintu byinshi; mu bitoki, mu mboga, kuko nitwe tugemurira umujyi wa Kigali, benshi barabizi. Hari n’ibikorwa remezo byiza cyane, urugero nanakubwira ni uko nk’ubu twiyubakiye SACCO, noneho ubu twanafunguje n’ishami, iryo shami naryo niryo shami ryambere ryemewe mu karere ka Rwamagana, no mu gihugu riri mu mashami yemewe na BNR… BNR ntipfa gutanga icyemezo gusa, ni uko basanze hari ubukungu kandi n’amafaranga akaba yariyongereye. Iyo abaturage bafite iyo myumvire yo kugirango bajye babitsa, kandi bakanizigama bagakorana n’ibindi bigo by’imari, bigaragaza ko ari abantu basobanutse, ntabwo ari abantu bameze nk’uko Yanga agenda avuga abasebya.Karango Alphonse

Akomeza avuga ko gusebya aba baturage byabayeho kuva kera, nawe akaba yarasanze abaturabe bagira ipfunwe ariko ubu njyanama ikaba yaricaye ikabyigaho igasanga nta kindi gikwiye gukorwa uretse kugana inkiko.

Nasanze yarabasebeje kuva kera kuko njye aha ngiye kuhamara imyaka itatu, noneho babiganira muri njyanama, barantuma nk’umugaragu wabo bati uyu muntu yaradusebeje. Ikibazo bakijyamo baravuga bati iki kintu ntabwo twakirekeraho, abana bacu iyo bagiye kwiga, iyo avuze ati ndi uw’i Nyakariro, aba agiye mu kato abandi bana batinya kumwegera, bumva ko ari umuntu no mu mutwe nta kirimo, noneho akicuza n’impamvu yavuze ko ari uw’i Nyakariro. Urumva rero ahantu yagejeje uyu murenge, kandi ni umurenge uri mu Rwanda ntabwo ari umurenge uri ahandi mu mahanga, kandi gusebanya ntabwo byemewe n’amategeko y’u Rwanda arabihanira… Umuntu wambaye imyenda icitse, umuntu wambaye ubusa, umuntu utagira inkweto bamwita uw’i Nyakariro… Ikintu cyoroshye cyane, ni ukuvuga ngo Yanga hari amakosa yakoze kandi agaragara n’ubungubu akigaragara, ni ukuvuga ngo twebwe byaratubabaje, icyo twakora rero ubundi amategeko ntavuga ngo wihanire ahubwo usaba amategeko ngo amuhane. Turamujyana mu mategeko rero, turamujyana mu nkiko, turacyabiganiraho kuko ni njyanama yabiteganyije ninayo izanabiteganya kuko ubungubu igiye kujyaho, izongera icyo kintu yongere ikibyutse kuko hari n’inzego twabiganiriyeho zisumbuye ziturenze hanyuma tuzibwira icyo kibazo, ubwo rero njyanama ejobundi niyongera kuza kuko hari abagarutsemo bavuga bati bigeze he, bazavuga bati twongere tugaruke ku kibazo maze umurenge wasebejwe wongere ugarure agaciro kawo, kuko urumva yawuhereye mu mizi… tugomba gushaka umuntu uzatuburanira, hanyuma tukamurega mu nkiko nawe akisobanura. Ntabwo dushaka ngo baduhuze ntabwo tumwinginga, yaradusebeje ahubwo turagirango ahanwe n’amategeko.Karango Alphonse

Yanga (uri hagati) ni umwe mu bantu bakundwa cyane kubera uko asobanura filime. Aha yari kumwe n'abahanzi Ben Kayiranga na Mani Martin mu birori bihuza ibyamamare n'abakunzi babyo bizwi nka Inyarwanda Fans Hangout

Yanga (uri hagati) ni umwe mu bantu bakundwa cyane kubera uko asobanura filime. Aha yari kumwe n’abahanzi Ben Kayiranga na Mani Martin mu birori bihuza ibyamamare n’abakunzi babyo bizwi nka Inyarwanda Fans Hangout

Nyuma yo kuganira n’uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakariro, Inyarwanda.com twaganiriye na Yanga tumubaza ibijyanye n’iki kibazo ndetse n’uko abyumva ariko ntiyashatse kugira icyo abivugaho.

Gicumbi: Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije inzego z’umutekano

Ubwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gicumbi yaganiraga n’abanyeshuri 38 b’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing-RYVCP) biga muri Kaminuza y’ikoranabunga n’ubugeni ya Byumba (University of Technology and Arts of Byumba-UTAB), yagaragaje ko abakobwa bibasiwe cyane n’icuruzwa ry’abantu ugereranyije n’abahungu.

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano mu Karere ka Gicumbi, yeretse urwo rubyiruko ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu n’uko ryakumirwa.

Aganira n’urwo rubyiruko, kuwa Kane tariki ya11 Gashyantare 2016, IP Alphonse Kayonga yabasobanuriye ko abakora ubucuruzi bw’abantu bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa babashakira akazi cyangwa amashuri meza mu bindi bihugu, kandi ko bibasira urubyiruko, cyane cyane urw’abakobwa bityo abasaba guhora bari maso ariko na basaza babo bakitwararika.

Ibyago bahura nabyo ni uko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabakorera n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo.

inganzomubahanziblog.wordpress.com

inganzomubahanziblog.wordpress.com

Yagize ati “Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga, mujye mubwira urundi rubyiruko kwima amatwi umuntu waza abizeza bene ibyo bitangaza kuko biba byihishe inyuma imigambi mibisha, ahubwo igihe mumenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, mujye muhita mubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe.”

Umuhuzabikorwa w’urwo rubyiruko,Nganeyezu Emmanuel, yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, kandi asaba bagenzi be gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha.

Raporo ya Amerika yo mu mwaka wa 2015 ku icuruzwa ry’abantu nk’ubucakara bwa none, ivuga ko hari n’umubare w’abanyamahanga babanza kunyuzwa mu Rwanda, bakabona kugezwa mu bihugu bacuruzwamo. Mu 2013, umubare utatangajwe wajyanywe gucuruzwa mu Burasirazuba bwo hagati nk’ uko iyi Raporo ibivuga.

Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Célestin Twahirwa, yabwiye IGIHE ko nubwo hari Abanyarwanda bacururizwa mu mahanga, nta banyamahanga baramenyekana ko bazanwa gucururizwa mu Rwanda nk’uko iyi raporo ibivuga.

Yagize ati “Icyaha cyo gucuruza abantu ni gishya mu Rwanda, nta bantu turabona baje gucuruzwa mu Rwanda. Kereka abanya-Bangladesh bagera kuri 57 twigeze gufatira ahangaha bagiye gucuruzwa, kandi nabo bari bahanyuze bajyanwe muri Mozambique, tubafasha gusubira iwabo. Bari bagiye ahandi ntabwo bari baje mu Rwanda.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko kuva muri Kemena 2014 kugeza muri Gashyantare 2015, hakurikiranwe abantu 24 bakekwaho gucuruza abantu, bane bahamwa n’icyaha, babiri bagirwa abere.

Imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Abarundi amagana bazindukiye mu mihanda n’imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura mu Burundi mu myigaragambyo ifitanye isano n’impuha zimaze iminsi zicaracara zirebana no gushinja u Rwanda kuba hari aho ruhuriye n’imvururu zimaze iminsi zica ibintu muri iki gihugu.

Abigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo ashyira mu majwi u Rwanda no kurusaba guhagarika ibikorwa byo kubuza u Burundi umutekano.

Iyi myigaragambyo yateguwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, ndetse byamaze kwemezwa ko izajya iba mu gihugu hose buri wa Gatandatu mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Alain Nyamitwe abinyujije kuri Twitter yatangaje ko iyi myigaragambyo ari iy’amahoro, mu gihe umuyobozi uhagarariye Loni mu Burundi yatangaje ko iyi myigaragambyo ishingiye ku mpamvu za politiki.

inganzomubahanziblog.wordpress.com

inganzomubahanziblog.wordpress.com

Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko mu gushyira u Rwanda mu majwi, Leta y’u Burundi igamije kuyobya uburari, bityo ubwicanyi bumaze iminsi bukorwa n’ingabo, na polisi ndetse n’insoresore zitwaje intwaro zibumbiye mu mutwe w’Imbonerakure ukunze kugereranywa n’interahamwe ​bukagerekwa k’u Rwanda rugaragazwa nka nyirabayazana w’ibihe bikomeye icyo gihugu kirimo.​

Mu mwaka wa 2015, impunzi zigera ku bihumbi 100 zahungiye mu Rwanda nyuma y’uko mu Burundi hadutse imvururu ubwo Perezida Nkurunziza yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu.

U Burundi bwakunze gushinja u Rwanda ko rutoza bamwe mu mpunzi zabwo bagamije gutera igihugu, ibirego u Rwanda rutahwemye guhakana rubifata nk’ibihuha cyane ko nta n’ibimenyetso byagagajwe byemeza ko rugira uruhare muri ibi bikorwa.

Tariki ya 10 Gashyantare u Rwanda rwasohoye itangazo rivuga ko rufite gahunda yo kwimurira impunzi z’Abarundi mu bindi bihugu hagamijwe gucogoza impuha, icyemezo Ishami rya Loni rishinzwe impunzi ritishimiye, ndetse risaba u Rwanda kwisubira.

Lil G yakebuye abagore badashima ibyo bahabwa n’abagabo

Lil G watangiye gutunganya indirimbo zizajya kuri Album ya 3 yayitangiriye ku ndirimbo ikebura abashakanye bashingira umubano wabo ku mafaranga aho kubakira ku rukundo bikaba byabangamira imibanire y’umuryango wabo muri rusange.

Ibiganiro agenda agirana n’abantu cyane cyane abagabo bubatse nibwo ngo yakuyemo igitekerezo cy’indirimbo yise’Cyore’.

Ati “ Umuhanzi burya akura igitekerezo ahantu hatandukanye. Mu biganiro n’abantu banyuranye ni imwe mu nzira wakuramo ibyo uhanga. Abagabo barenze 5 nibo numvanye ubuhamya bw’uko abagore bamwe bashyira imbere amafaranga cyane kuruta urukundo bakunda abagabo, ikintu cy’imbogamizi ku mibanire hagati y’abashakanye igihe umugabo adafite ubushobozi bwo guhora abona amafaranga agenera umugore we.”

Lil G

Kutanyurwa kw’abashakanye Lil G ahamya ko ari ikibazo kibangamiye umuryango nyarwanda muri rusange

inganzomubahanziblog.wordpress.com

inganzomubahanziblog.wordpress.com

Yongeyeho ati “ Kuba rero umugore yaba adashima ibyo umugabo we  amugenera nyamara aba yakoze uko ashoboye, yiyushye icyuya, bizana ubwumvikane buke mu muryango, gukekana amababa bigatangira ubwo cyangwa bikaba byakurizamo gucana inyuma. Muri Cyore nkebura abagore badashima iposho bagenerwa n’abagabo.”

 

Lil G ahamya ko imibanire y’abashakanye yari ikwiriye gushingira ku rukundo, kwihanganirana, ndetse no kunyurwa ngo kuko ahatari umwaga uruhu rw’urukwavu rwisasira 5.

Ati “ Amafaranga siyo yubaka kuko abaye ariyo yubaka abakize cyangwa abatunze ibya Mirenge ku Ntenyo bahorana umudendezo ariko se ntujya wumva abenshi muribo bahora baka gatanya cyangwa bagasasa ukubiri? Aho rero umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwakwisasira 5 , ubutunzi sibwo bwubaka.”

Lil G w’imyaka 22 y’amavuko, umwaka ushize nibwo yabyaye umwana  w’umukobwa gusa abajijwe niba ateganya kurushinga vuba aha,  yemeje ko nubwo yabyaye,  gushinga urugo byo atabiteganya mu minsi ya vuba  kuko  ngo ari umushinga wo kwitondera bityo akaba ari icyemeze azitondera.

Lil G yatangarije inyarwanda.com ko amashusho ya ‘Cyore’ ateganya kuyashyira hanze mu byumweru bike biri imbere akaba ari naho azagaragariza neza ubutumwa yaririmbye.

Nindamuka ngiye muri Guma Guma nzagaburira ndetse nsangire n’ abansengeye bose -Senderi

Nyuma yo kubona ko urugamba rwo kwinjira mu bahanzi bazahatanira Primus Guma Guma Super Star y’uyu mwaka rukomeye, kuri ubu Senderi yihaye intego idasanzwe.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru  turi gusoza nibwo Mushyoma Joseph ukuriye East African Promoters (ari nayo ifatanya na Bralirwa gutegura irushanwa rya  PGGSS) yatangarije inyarwanda.com ko irushanwa ry’uyu mwaka hari ibikinonosorwamo ngo ritangire ariko yongeraho ko hari impinduka zizabamo ngo rirusheho kunogera abanyarwanda.

Kubwa Senderi wiyita International Hit,  ngo amagambo ya Mushyoma asa n’ayacaga amarenga ko irushanwa ry’uyu mwaka rizinjirwamo n’intwarane.

inganzomubahanziblog.wordpress.com

inganzomubahanziblog.wordpress.com

Ati “ Urabona ko hagiye kubamo impinduka zikaze. Ibyaribyo byose hazagenderwa kuwakoze cyane . Nanjye narakoze kandi ibikorwa byanjye biragaragara. Gusa nk’uko bisanzwe mfite abafana bampoza kumutima bansengera ngo ntere imbere muri byose. Ubu nihaye intego y’uko abafana bose bazajya ku mavi bakansengera nzajya mbanza kubagaburira mbere y’uko ahantu tuzajya tujya gukorera ibitaramo bitangira.Ibi mvuga ni ukuri kuko njya no kumurika album ya 2 nari navuze ko nzagaburira abazaza mu gitaramo kandi wabonye ko ariko byagenze,stade yose narayigaburiye kandi inafata icyo kunywa.  Nataramiye mu mirenge myinshi y’igihugu, abaturage bose naririmbiye nibansengera ntawe uzantanga kujya muri Guma Guma. ”

Senderi

Abo yataramiye mu Mirenge itandukanye y’igihugu ngo nibamusengera ntakabuza azatambuka

Senderi

Uko yagaburiye abitabiriye imurikwa rya Album ‘Turi mu muvuduko’ kuri Stade Cyasemakamba, ngo niko azajya agaburira abamusengeye

Yongeyeho ati “ Uretse nabo hari n’abanyamakuru bakora uko bashoboye ngo bageze ibihangano byanjye kubanyarwanda , bakanzamura, bamfasha muri byinshi ari nabo ubu bangejeje aho ngeze, nabo sinabarenza ingohe, nimara kujya muri Guma Guma nzabahamagara dusangire.”

Abajijwe uko azabasha gutandukanya abamusengeye n’abataramusengeye, Senderi yagize ati “ Abawe uba ubazi. Kandi uramutse uhamagaye abawe ngo musangire hakaziramo n’abatagufana ubwo nabo uba wabigaruriye.”

Yatangiye gushakisha ‘imyuka’

Iyo uganira na Senderi akugaragariza ko yiteguye neza kwinjira mu irushanwa ry’uyu mwaka ndetse ngo yatangiye gukora imyitozo. Ati “ Mpora niyizeye kandi erega ngendera no kubyo nakoze. Ibyo aribyo byose abahanzi twajya guhatana mu bikorwa ni mbarwa niyo mpamvu nkubwira ko ndimo. Natangiye imyotozo yo kwiruka mu misozi miremire ngo nongere imyuka, nzahatane neza.”

Nubwo irushanwa rya PGGSS 2016 ritegerezanyijwe amatsiko haba ku ruhande rw’abakunzi ba muzika nyarwanda ndetse no kubahanzi , hibazwa abazajyamo n’abatazagira amahirwe,  Mushyoma Joseph yatangarije inyarwanda.com ko amatariki nyayo ndetse n’impinduka zizagaragara mu irushanwa ry’uyu mwaka , igihe nyacyo cyo kubitangaza kitaragera.

Bamwe mu baganga batungwa agatoki mu gutuma indwara zimwe ziba akarande ku barwayi

Bamwe mu baganga batungwa agatoki mu gutuma zimwe mu ndwara zihinduka akarande, cyane nk’iyitwa ’Hernie’, aho abigishwa kuyivura bamara kubona uburambe bagahita bahindura imirimo, bityo abayivura bakabura.

Ibi ni ibyatangajwe ubwo inzobere ziturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’u Burayi zari mu gikorwa cyo kubaga abarwaye indwara ya Hernie mu bitaro bya Gahini mu Ntara y’Iburasirazuba kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Bamwe mubayobozi b’ibitaro mu Rwanda bagaragaza ko bafite ikibazo cy’abaganga b’inzobere, mu kuvura indwara ya Hernie bamara kugira uburambe mu kazi bagahita bahindura imirimo, bigatera ibura ry’abaganga binzobere mu kuyivura, ngo ibi bituma imibare y’abayirwara barushaho gukomeza kwiyongera.

Hernie cyangwa Harnia, ni indwara idafitiwe izina ryihariye mu Kinyarwanda, ariko ni indwara y’amara, ituma ava mu mwanya wayo, agasohokera aho atagomba kuba. Iyo iki kibazo kibayeho, akenshi ku b’igitsina gabo, bakunda kubyima udusabo tw’intanga, ab’igitsina gore bo bakabyimba mu mayasha.

Kugeza ubu inzobere mu kuvura iyo ndwara zavuye mu bihugu bitandukanye by’u Burayi, ziri mu bitaro bitandukanye bigera ku 8 hirya no hino mu Rwanda, bavura kandi banahugura abaganga basanzwe babaga mu bitaro.

Abo baganga bahugurwa mu kuvura Hernie ku buryo bugezweho hifashishjwe ibyuma bigezweho izo nzobere zazanye nk’inkunga itewe urwego rw’ubuzima mu Rwanda, ibyo bikaba byaranongereye icyizere abayirwaye nk’uko abo Radio10/TV10 yasanze i Gahini babihamya.

inganzomubahanziblog.wordpress.com

inganzomubahanziblog.wordpress.com

Nyamara nubwo abo baganga binzobere baza bakigisha abo mu Rwanda mu kuvura indwara zananiranye, hari impungenge ku bamara guhugurwa, aho gugafasha, abarwayi bagahindura akazi bigatuma zimwe mu ndwara zikomeye zikomeza kubura abazivura nk’uko byemezwa na Dr.Muvunyi Alphonse, uyobora ibitaro bya Gahini.

Umwe mu baganga bahuguwe ku kuvura iyo ndwara yemeza ko amahugurwa bahawe, yabagiriye akamaro, na we asanga abahindura akazi nyuma yo guhugurwa kiba ari ikibazo.

Ati “Ni byo koko ni ikibazo kuba wahindura akazi ukava mu gihugu rwose abaganga babigenza batya baba bakoze amakosa, akazi dukora mu mwuga wacu kaba gatakaje ingufu.”

Biteganyijwe ko mu cyumweru izi nzobere zigiye kumara mu Rwanda, zizagenda hamaze kuvurwa abantu 50 barwaye Hernie kuri buri bitaro ziri gukoreramo, aho mu gihugu bose iki gikorwa cyizasozwa abasaga 400 bavuwe, abasigaye bakazavugwa n’abaganga bo mu Rwanda bahuguwe.

TV10

H.A.B.U.Z.I Ababantu bishyize hamwe biyita izina nko ni habuzi ese ababantu baritekereje ute

ABAHABUZI 22ABAHABUZI

inganzomubahanziblog.wordpress.com

inganzomubahanziblog.wordpress.com

ABARIMU ft REVOLUTION

1 ABARIMU FT REVUTIONIYI F,O,T,O NI UBUGO,E

Niba abahanzi nyarwanda bakomeje kwijandika mu marozi n’abapfumu, muzika yabo iragana he?

Amarozi n’abapfumu, ni kimwe mu bintu bitavugwaho rumwe mu bahanzi bakora muzika mu Rwanda. Ni kenshi byagiye bivugwa ko hari abahanzi baba bagana iy’abapfumu abandi bakitabaza amarozi atandukanye bashakamo intsinzi kuri muzika yabo, nyamara ibi bikabadindiza mu buryo bugaragara.www.inganzomubahanziblog.wordpress.com

Bahati wo mu itsinda rya Just Family, ni umwe mu beruye yivugira ko we n’abandi bahanzi bagenzi be bagiye bajya mu bapfumu, ndetse ko by’umwihariko itsinda rya Just Family ryagiye gushakisha umupfumu akabaha imiti bazarogesha abanyamakuru kugirango bajye babakunda kandi babatoneshe. Ibi ntawabishidikanyaho nk’ibintu byavuzwe na nyir’ubwite, nyamara iyo ubirebye usanga ntacyo iri tsinda ryagezeho ndetse ahubwo byarushijeho kuzamba kuko ryahise risenyuka mu gihe ryari rimaze gukataza muri muzika.www.inganzomubahanziblog.wordpress.com

Aha ni muri 2012, Just Family yari yaratangiye gukoresha amarozi ndetse n'uyu mukobwa bari bitwaje bamwambitse nk'umugeni ntiyavuzweho rumwe

Aha ni muri 2012, Just Family yari yaratangiye gukoresha amarozi ndetse n’uyu mukobwa bari bitwaje bamwambitse nk’umugeni ntiyavuzweho rumwe

Uyu musore ubwo yatangaga ubuhamya bwe, yanaboneyeho kuvuga ko atari Just Family yonyine ijya mu bapfumu, ahubwo ko ari ibintu basangiye n’abandi bahanzi n’ubwo ntawe yigeze ashyira mu majwi. Hari benshi mu Rwanda bagiye bavugwaho ko bajya gushaka intsinzi ku mupfumukazi witwa Mama Queen ariko bakabitera utwatsi bakanavuga ko ntacyo babiziho, nyamara nanone ntawakwibagirwa ko nta nduru ivugira ubusa.

Hari kandi umupfumu wo mu mujyi wa Kigali witwa Dusabimana Emmanuel, uvuga ko afite abakiliya benshi bamugana bashaka ko abaragurira kandi abahanzi nyarwanda bakora muzika bakaba ari bamwe mu bakiliya be b’Imena bamugana kenshi bamushakaho intsinzi mu bikorwa byabo bya muzika.www.inganzomubahanziblog.wordpress.com

umupfumu

Uyu mupfumu wo mu murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo ko mu mujyi wa Kigali, ajya kumenyekana bwa mbere yaganiriye na TV1 ayitangariza ko yahoze ari Pasiteri akaza kubivamo ubu akaba ari umupfumu ubikora nk’umwuga, akaba mu myemerere ye yemera Imana isumba byose, akemera Satani nk’umwami w’isi, akemera Bikiramariya ndetse na Ryangombe.

Urebye ibi bisigazwa by'inyamaswa zitandukanye uyu mupfumu akoresha, wabona ko atari ibintu byoroshye

Urebye ibi bisigazwa by’inyamaswa zitandukanye uyu mupfumu akoresha, wabona ko atari ibintu byoroshye

Mu kiganiro uyu mupfumu yaje kugirana n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com ku murongo wa Telefone igendanwa, yadutangarije ko mu bakiliya bamugana haba harimo ab’ingeri zose baba bashaka intsinzi, abahanzi nyarwandawww.inganzomubahanziblog.wordpress.com baba bashaka ko yabafasha bagatera imbere muri muzika yabo ndetse no mu marushanwa bitabira nabo bakaba bajya bamugana ku bwinshi ndetse ari bamwe mu bakiliya be b’imena n’ubwo ntawe yemera kuvuga mu mazina.

Mu gihe cy’amarushanwa cyane cyane Primus Guma Guma Super Star, hari ibikunda kuvugwa cyane ko abahanzi babanza bakajya gushaka abapfumu babafasha kugera ku ntsinzi no kwitwara neza muri aya marushanwa, nyamara wareba ugasanga abakora ibyo bata umwanya wakabafashije kwiga neza uburyo bwo kunononsora muzika bakora kugirango bagire intera runaka bavaho bagire n’indi batera. Niba hari abahanzi nyarwanda bakomeje kubakira ku mbaraga z’imyizerere y’abapfumu n’amarozi, byazagorana cyane kugirango bagera ku ntera benshi mu banyarwanda babifuriza ko batera.

Umuhanzi Pc One G Dedartist Yagize icyo atangaza kubana binjira muzika bakaba batangiye kwumvako bahangana nawe biyita Namwe mumazinaye

Sinakwita kubata umutwe babuze icyo bakora bumvako kwiyita Amazina Bagendeye K’UBATIMBUZI ngo nibyo byatuma bamenyekana hhhhhhh birasekeje pe gs ntawabagaya Iteka iyo uri intwari cg c ukaba uzwiho kuba Umustar kukwiyitirira biraborohera hh sinagaya Abana bakivuka kuko nabacu murakaza neza gs mumanze mumenye ngo ibyo murimo ni ibiki? 1 Ginganzomubahanziblog.wordpress.comPC ONE G-Dedartist Millionaire The Winner UMUTIMBUZIAlbumArtSmall

Bull Dogg yamaze kwinjira muri Touch Records

Bull Dogg yamaze kwinjira muri Touch Records

Umuraperi  NDAYISHIMIYE MALIK Bertrand uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bull Dog kuri ubu arabarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Touch Records nyuma yo gusinyana amasezerano y’imyaka 2 n’ubuyobozi bw’iyi studio.

Ku munsi ejo tariki ya 5 gashyantare 2016 nibwo Bull Dog na Mutesa umuyobozi wa Touch records yahindutse touch entertainment bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire azamara imyaka 2.

Kwinjira muri Touch Records kwa Bull Dog bibaye mu gihe mu minsi ishize aribwo Jay Polly bahoze bahuriye muri Tough Gangs yiyirukanye muri iyi rebel nyuma yaho umujyanama we Clesse yirukanywe.

Bull Dog aje muri Touch mu gihe mu mwaka ushize yabarizwaga muri Infinity Records yakoreyemo indirimbo ze nyinshi zitandukanye gusa akaba yaramaze kuvamo ku mpamvu zitigezwe zitangazwa.

Abandi bahanzi Bull Dog asanze muri iyi nzu itunganya muzika harimo umuraperi Diplomat,www.inganzomubahanziblog.wordpress.com

 

Bad Guyz by Shafty ft BeXxX Dir Jospac 2o16 PROM BRESS

Congo Kinshasa yegukanye CHAN itsinze Mali ibitego bitatu ku busa

Ibitego bibiri bya Elia Mechak na kimwe cya Jonathan Bolinga Mpangi nibyo byahesheje intsinzi Les Leopards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imbere ya Mali, ihita yegukana igikombe cya CHAN ku nshuro ya kabiri.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaherukaga kwegukana CHAN mu mwaka wa 2009, ikaba yongeye kubikora itsinda Mali ikanatwara ibihumbi 750 000 by’amadolari.

RDC y’umutoza Frolent Ibenge yaje muri iri rushanwa ari imwe mu makipe yitezwe kuba yagera kure ariko abakunzi bayo batangiye kuyishyiraho akabazo ubwo yatsindwaga n’u Rwanda kimwe ku busa mu mukino wo kwitegura wabereye i Rubavu.

RDC imaze gutsindwa umukino umwe kuva irushanwa ryatangira. Yari mu itsinda B ryakiniraga i Huye, umukino wa mbere yatsinze Ethiopia ibitego bitatu ku busa, uwa kabiri inyagira Angola bine kuri bibiri naho mu mukino wa gatatu itsindwa na Cameroun ibitego bitatu kuri kimwe.

Muri ¼ RDC yazamutse mu itsinda ari iya kabiri ihura n’u Rwanda rwari rwabaye urwa mbere mu itsinda A maze irutsinda bigoranye ibitego bibiri kuri kimwe.

Muri ½ n’ubundi bigoranye, RDC yasezereye Guinea kuri penaliti nyuma y’uko iminota 90 yari yarangiye ari ubusa ku busa hakongerwaho 30 zikanganya kimwe kuri kimwe.

Kumurika album byimukiye mu tubyiniro n’utubari, umuziki nyarwanda waba ukura nk’isabune?

Kwitabirwa kw’igitaramo cy’umuhanzi runaka ni kimwe mu byareberwaho ugukomera kwe ,ubuhanga bwe cyangwa igikundiro afite. Muri iyi minsi bamwe mu bahanzi basigaye bamurikira albums zabo mu tubyiniro cyangwa mu tubari.

Imigendekere myiza y’igitaramo, ubwitabire buhagije,  … bituruka ku bintu byinshi. Imitegurire, kwamamaza neza,  abaterankunga, abahanzi bari bucyitabire ni amwe mu maturufu afasha umuhanzi mu guhirwa n’igitamo cye.

Aho igitaramo cyabereye naho ni hamwe mu hafasha cyane mu kwitabirwa cyangwa mu kutitabirwa kw’igitaramo. Kuba bamwe mu bahanzi basigaye bamurikira albums zabo mu tubyiniro cyangwa mu tubari, hibazwa niba ari iterambere ry’abahanzi cyangwa muzika nyarwanda muri rusange.

Muri iyi nkuru turifashisha ingero z’abahanzi 3 ndetse inararibonye muri muzika zidufashe gusesengura iyi ngingo, batubwire niba byaba bigaragaza ko umuziki nyarwanda utera imbere cyangwa aho ugana atari heza.

Album ya mbere  Bruce Melodie   yayimurikiye muri Hotel iya 2 mu kabyiniro

Ku itariki 08 Werurwe 2014 nibwo Bruce Melodie yamuritse  album ye ya mbere yise’Ndumiwe’. Yayimuritse mu gitaramo cyabereye muri Serena Hotel i Kigali.  Yafashijwe n’abahanzi banyuranye barimo  itsinda rya Trezor, Fireman, Uncle Austin, Mico The Best, Mani Martin ndetse n’umunya Uganda Jamal. Aba bahanzi bose baririmbye mu buryo bw’umwimerere (Live music) bigeze kuri Bruce Melodie  biba akarusho , agaragaza ubuhanga. Iki gitaramo cyitabiriwe cyane kandi giteguwe neza  cyatewe inkunga na Cogebank, Konka n’uruganda rukora ifu y’ibigori Minimex.

Bruce Melodie muri Serena Hotel mu imurikwa rya’Ndumiwe’

Muri Serena Hotel abahanzi  bose baririmbaga kuburyo bwa Live

Ku itariki 14 Werurwe 2015 Bruce Melodie  yamuritse album ya 2 yise’Ntundize’. Ni igitaramo cyabereye mu kabyiniro ka Kaizen Club gaherereye ku Kabeza mu Mujyi wa Kigali. Iki  igitaramo cyaranzwe no kutubahiriza amasaha . Byari biteganyijwe ko gitangira ku isaha ya saa tatu  z’ ijoro(21H00) ariko kiza gutangira ku isaha ya saa tanu na 45(23H45). Icyo gihe Bruce Melodie yafashijwe n’abahanzi bakizamuka T Rock ndetse na Gigi. Mu bandi bamufashije harimo itsinda rya Trezor, itsinda rya Dream Boys,   Christopher , Senderi,  Ama G na Jay Polly. Umuhanzi Riderman ndetse na Allioni bari bateganyijwe mu gufasha umuhanzi Bruce Melodie ntibigeze bahakandagira.

Uretse Bruce Melodie n’itsinda rya Trezor baririmbye mu buryo bw’umwimerere (Live music), abandi bahanzi bose baririmbye hakoreshejwe CD (Playback). Ku itariki 30 Kanama 2014 nibwo Jay Polly yegukanye irushanwa rya Guma Guma, akurikirwa na Dream Boys, Bruce Melodie aba uwa 3. Bruce Melodie amurika ‘Ntundize’ aba bose bari bahari ariko ubwitabire bwari hasi cyane ugereranyije n’abitabiriye imurikwa rya ‘Ndumiwe’.

Bruce Melody

Album’Ntundize’ yayimurikiye muri Kaizen

Album ya mbere Lil G yayimukiye imbaga, iya 2 ayimurikira mbarwa mu kabyiniro

Ku itariki 05 Mutarama 2013 nibwo Lil G yamuritse album ye ya mbere yise ‘Nimba umugabo’. Ni mu gitaramo cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro . Iki gitaramo cyari cyahujwe n’isozwa ry’irushanwa rya Talentum ryahitagamo abana bafite impano mu kuririmba. Impamvu byahujwe ni uko Lil G  nawe ari umwe mu bahanzi babashije kuzamukira mu marushanwa nkaya mu mwaka wa 2008.

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe cyane ndetse Lil G anafashwa n’abahanzi benshi barimo itsinda rya Urban boys, King James, Bruce Melodie, Dream Boyz, TBB, King Patience, Uncle Austin na Benzo ndetse abahanzi nka Allioni, Bull Dog na Nick Breezy nabo bakaba bari bahari ariko baza kubura umwanya wo kuririmba kubera amasaha y’igitaramo.

lil

2014, Lil G amurikira album ye muri Parking ya Stade Amahoro

Lil G

Lil G

Lil G

2015, yayimurikiye mu kabyiniro

Lil G

Mico

Young Grace

…Lil G n’abahanzi baje kumufasha bose baririmbye hifashishije CD

Ku itariki 26 Ukuboza 2015 nibwo Lil G yamuritse album ya 2 yise’ ‘Ese ujya unkumbura’, ayimurikira mu kabyiniro ka  Kaizen Club . Ni igitaramo cyatangiye gitinze cyane ndetse ubwitabire bwari hasi cyane. Muri iki gitaramo Lil G yafashijwe n’abahanzi nka Jessica, Senderi, Ama G, Bull Dogg, Young Grace, Franc Kay, Uncle Austin, itsinda rya TBB, na DJ Pius waje ahagarariye Two4Real. Nta muhanzi n’umwe wigeze aririmba mu buryo bw’umwimerere (Live music) ndetse na nyiri ugutegura igitaramo, Lil G.

Senderi international Hit yamurikiye album  ya 1 niya 2 kuri Stade zinyuranye, iya 3 mu kabari

Ku itariki 23 Gashyantare 2014 nibwo Umuhanzi Senderi uzwi cyane nka International Hit yamurikiye album ye ya mbere ‘Nsomyaho ‘ kuri Stade Cyasemakamba yo mu ntara y’Uburasirazuba mu Mujyi wa Ngoma. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, stade yuzuye. Icyo gihe yafashijwe na Jay Polly, Ama G The Black, Tuyisenge Intore, Two4Real, Social  Mula n’abandi. Ni igitaramo cyari cyatewe inkunga na Primus ndetse na sosiyeti y’itumanaho ya Airtel.

Ku itariki 06 Gashyantare 2015 nibwo Senderi International Hit yamurikiye album ye ya 2 ‘Turi mu muvuduko’ kuri stade Ubworoherane yo mu mujyi wa Musanze, mu gitaramo cyari cyahuruje imbaga , cyane cyane ko mbere y’uko we n’abahanzi bari baje kumufasha batangira kuririmba, Senderi yagaburiye abacyitabiriye, abaha inzoga za Primus ndetse by’akarusho agenera umufana wahize abandi kwitwara neza igare , abandi matela,…

Ku itariki 28 Ugushyingo 2015 nibwo Senderi yamuritse album ya 3 yise ‘Tekana ‘ariko yo ayimurikira mu kabari k’i Nyamirambo. Ni igitaramo yateguye umunsi 1 gusa kuko cyabaye nyuma y’amasaha make atangarije itangazamakuru(ku wa 27 Ugushyingo 2015) ko afite imurikwa rya album.  Nubwo hari abantu benshi (ugereranyije uko hanganaga) ariko ubwinshi bwabo ntibwagereranywa nabo yari yataramiye mu bitaramo byo kumurika album 2 zibanza.

sENDERI 1

Senderi 2

Senderi amurikira album ye ya mbere kuri Stade Cyasemakamba

Senderi

Senderi

Senderi

Mu imurikwa rya’Turi mu muvuduko’yatanze igare, matela ,anagaburira abitabiriye igitaramo cye

Senderi

Senderi

Stade Ubworoherane yari yuzuye

hit

Senderi yataramiye abakunzi be anishimira kuba baritabiriye ari benshi

Album ya 3, Senderi yayimurikiye mu kabari k’i Nyamirambo

Inararibonye mu muziki w’abahanzi b’ubu zibibona gute?

Muyoboke Alex ni umwe mubantu bazi neza umuziki wo mu Rwanda. Kuva muri 2007 yabaye umujyanama (Manager) wa Tom Close, Dream Boys, Urban Boys kuri ubu akaba ariwe mujyanama w’itsinda rya Charly na Nina.

Nk’umwe mubamaze igihe  mu muziki  wo mu Rwanda w’abitwa abubu, twamwifashishije ngo  adusobanurire impamvu abona ibitaramo by’abahanzi biri kwimukira mu tubyiniro bakarenga nabwo bakabura abantu, impamvu abahanzi basigaye baririmbira kuri CD mu kumurika album zabo, ingaruka nziza cyangwa mbi biri kugira kuri muzika muri rusange …

Asanga abahanzi basigaye batinya ahantu hahenze ngo badatahana ubusa

 Ntabwo navuga ngo ni ugusubira inyuma gusa usanga Serena ihenze kuko niba yishyuzwa 2.850.000 RFW , naho Kaizen ikishyuza 500.000 RFW urumva ko rimwe na rimwe umuhanzi aba atinye ya Risk(ingaruka mbi zamugeraho) yo kujya muri Serena agataha nta kintu afite.Muyoboke Alex

…ahubwo bakajya aho bishyura make,bakishyuza make bakabona abantu benshi

Ati “Ntabwo nabyita gusubira inyuma k’umuziki kuko aba areba abo awuha. Naguha urugero rwa Two4Real. Niba bajya gukora Pre Launch bakajya muri Kaizen, Launch nini bakayijyana i Musanze, nkibyo ba King James bakoze, nkibyo ba Dream Boys bakoze na ba Senderi, ni uko umuhanzi aba ashaka ya space (ahantu) nini kandi ihendutse no ku mafaranga make kugira ngo abantu bababone ku bwinshi. Burya aho kugira ngo ujye Serena wishyuze 5000 haze abantu 300, wajya i  Musanze ukishyuza 1000 hakaza abantu 5000. Ntabwo rero nabyita gusubira inyuma  k’umuziki ahubwo ni uburyo bwo kwegera babantu rubanda nyamwinshi, batanga make ariko bakababona bakegerana.”

Kwamamaza igihe gito, kimwe mu bituma n’ ibitaramo byo mu tubyiniro bihomba

Avuga kumpamvu n’ubundi abahanzi bakoreye ibitaramo mu tubyiniro cyangwa mu tubari bakarenga bakabura abantu, Muyoboke yemeje ko ari uko batajya bafata umwanya uhagije   wo gutegura ibitaramo.

Ati “ Iyo wamamaje icyumweru 1 cyangwa ukamamaza ibyumweru 2, ntabantu uzabona ndababwiza ukuri. Igitaramo cyamamajwe ntabwo kibura abantu. Niba uzakora launch ya album yawe mu kwezi kwa 6, hera uyu munsi mu kwezi kwa 2 wamamaze, umanike amatangazo, inyarwanda.com yandike, uvugane n’amakompanyi, amaradiyo yamamaze,…ubibwire abantu. Abantu bazavuga bati ariko reka tujye kureba niba koko uwo muntu ashoboye nkuko abivuga. Ariko usanga umuntu ateguye Launch mu minsi 3 cyangwa mu cyumweru 1. Nkubwije ukuri ntabantu wabona, byose biterwa na Lack of management, n’abaterankunga ntibaguha amafaranga wamamaza icyumweru kimwe. Ni ukuvuga ko abahanzi bamamaza mu cyumweru 1 cyangwa 2 nabo ubwabo bariyicira badasize na bagenzi babo kuko nta muterankunga babona  mu gihe nabagenzi babo bahomba.

Ugasanga umuhanzi aragiye yumvikanye n’umuterankunga, amuhaye amafaranga ye agiye gukorera igitaramo cye mu kabari, abuze abantu, yanakora launch  ntakwereke CD yiyo album, …ibyo nibyo biri kutwicira twe ducuruza umuziki.”

Muyoboke ati “  Iyo umuterankunga aguhaye amafaranga, ukamamaza icyumeru 1 ,ugakorera igitaramo mu kabari, ukabura abantu uba uzitiye inzira z’abandi”

‘Playback ni ukubeshya  tujye tubwizanya ukuri’

Avuga kumpamvu abahanzi baririmbira kuri CD muri Launch za Albums   , Muyoboke yagize ati “ Reka mbivuge muri ubu buryo bwa Business(ubucuruzi) .Iyo ari Launch uba ugiye kwerekana uko ahagaze, kwerekana uwo uriwe, kwerekana icyo ufite,…umuntu uririmba Live niwe muhanzi wujuje ibyangombwa ,uwo uzahora ubona akoresha CD uzamubwire uti ntabwo ndakwemera. Iyo rero umuhanzi aririmbye Live abandi bakaririmba Playback, ni ya mafaranga makeya kuko ntiwahamagara abahanzi ngo baze kugufasha baniyishyurire Band ibacurangira. Najya kwishyura band ya buri muntu uza kumufasha, ntacyo yatahana. “

 Ubwo rero ugiye gufata band ukajya mu ma repetitions, wasanga ukoze launch ukajya mu madeni, akaba ariyo mpamvu ahari baza bagakora Playback ariko nanone ugasanga byasubije umuziki wacu inyuma. Kuko niba warabonye Dream Boys baririmba live music, Serena bakongera kuririmba Live, nyuma ukabona basubiye kuri CD nanone, ntabwo biba bisa neza kuko wamuntu waryohewe cyagihe arabihirwa. Playback ni ukubeshya tujye tubwizanya ukuri.Muyobole Alex

Muyoboke kandi avuga ko ibitaramo bitishyuza nabyo biri mu biri kwica umuziki. Ati “ Ikindi kintu mwebwe mutabona ni ukuba abahanzi bazenguruka igihugu cyose babarebera ubuntu. Ni ikintu kiri kwica umuziki,  twebwe dukora business turabibona. Umuntu uramutumira ngo aze mu gitaramo akakubwira ngo uriya muhanzi se ko namurebye  inshuro zitabarika, namubonye aririmbira kuri CD nkamubona kuri Live, niki kidasanzwe agiye gukora?Ariko iyo ufashe 1000 ukishyura nibwo unabona uko ukora critics. Ubwitabire bw’ibitaramo bwasubiye hasi to be honest(tuvugishije ukuri).”

Abategurira ibitaramo mu tubari hari abakunzi babo baba bimye uburenganzira bwo kuza kubareba

Abajijwe niba abahanzi bategurira ibitaramo byabo mu kabari /mu kabyiniro, hatari abantu runaka baba bakumiriye kwitabira ibitaramo byabo, Muyoboke yagize ati “ Uko  ni ukuri ntaca kuruhande, hari abantu batajya muri Club(akabyiniro) bagiye kwitabira concert kandi wenda yishakiraga kureba uwo muhanzi. Ari igitaramo gisanzwe wakijyana mu kabyiniro ariko biragoranye kujyana Launch ya album mu kabyiniro.”

Hari uko na DJ Adams abibona

DJ Adams ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini mubigendanye n’umuziki ndetse n’imyidagaduro. Yakunze kandi kunenga imikorere y’abahanzi . Na we  yagiranye ikiganiro na inyarwanda.com agira icyo avuga kubitaramo byo kumurika album bikomeje kwimukira mu tubyiniro.

Abajijwe niba abahanzi babikora baba batera imbere cyangwa basubira inyuma, DJ Adams yagize ati

Na we urabyumva kuva muri Hotel  cyangwa muri Stade ukajya mu kabyiniro,  ngira ngo urumva ko ubushobozi buba bugenda bugabanuka aho kwiyongera. Ikindi nabo uba uri gukorera baba batandukanye. Urumva abantu bajya muri Serena n’abantu bajya mu kabyiniro ntabwo baba ari abantu bamwe. Birashoboka rero ko abahanzi nabo ubwabo baba babonako ibyo baba bari gukora bitandukanye n’isoko risanzwe bakabona nabo ubwabo ko aho kuzamuka ahubwo bagenda bamanuka ariko ntibinabujije ko abanyamakuru n’ibitangazamakuru mukomeza muvuga ngo ni umuziki wateye imbere, ninamwe mubica.DJ Adams

Kuba abahanzi badashaka kwiga ibintu bishya:Ibicurangisho, gushaka amasoko no kwamamaza ibikorwa byabo,…abahanzi bakumva ko urwego bariho rubahagije, DJ Adams asanga ariyo mpamvu aho gutera imbere abahanzi bamwe na bamwe basubira inyuma aho kuzamuka .

Adams

DJ Adams asanga abahanzi nyarwanda bakomeje gukora uko bakora ubu, n’utubari byazagera igihe bikabagora kutwuzuza

Ati “ Bitewe n’uko abahanzi nyarwanda bakora umuziki wabo, ahubwo mu minsi iri imbere n’akabari bazaba badashobora kukuzuza. N’ubundi kugira ngo ukore igitaramo wemeze ko ufite abantu , ubereke ko ushoboye, ntabwo ujyana ibintu ahantu n’ubundi hari hasanzwe hari abantu . Ntabwo twavuga ko iyo abahanzi batagiye gukorera ibitaramo mu kabyiniro ntabantu baba bahasanzwe, nanone ntabwo twavuga ngo iyo bagiyeyo nibwo baba benshi, n’ ubundi ni babantu baba bahari , bishyura ayo basanzwe bishyura  bakakureba  kuko uhari ariko si uko ari wowe uba watumye abantu bahaza.”

…..hakorwe iki?

Dj Adams ati “ Bahindure imikorere, none se igihe umuntu yahereye avuga . Ikibazo ni kimwe. Bo ubwabo imikorere yabo ntabwo yumvikana, noneho hagakurikiraho abanyamakuru biyita aba Showbiz, nibo bambere babashuka, bababwira ngo murabizi , murarenze, …nibo babashuka. Musique ni discipline nini cyane. Hari ugukora umuziki ariko ukanamenya nyuma yo gukora umuziki urawugurisha gute, wowe ubwawe uritwara gute,…ibyo byose ni ibintu biba biri mu muziki ariko ukumva ngo najyanye indirimbo kuri inyarwanda.com, kuri city radio bari kuyikina ukamanura ipantaro ngo wageze iyo ujya ,…aho ntaho bizabageza.

“Cyane cyane unarebye, nicyo nanjye nakubaza, mu bantu bitwa ko bashowemo amafaranga, duhere kuri Tom Close, King James, dufate Riderman ufate Jay polly , ufate abo bose batwaye Guma Guma, urebe niba hari icyo biyongereyeho  ngo kubera ko babonye igishoro. Bamwe bigumiye uko bari bari cyangwa bamwe basubiye n’inyuma. Ni nk’ uko umucuruzi yavuga ati natangiye kunguka , reka ndekere kurangura. Bahindure imikorere kandi bagire umurongo ngenderwaho(Strategic plan).”

Muyoboke ati “Quality ya music yacu iracyari hasi. Ntabwo aba Producers bareba hakurya y’amazi, ngo ajye muri Uganda, Tanzaniya , Kenya, Nigeria ,…ajyanywe no kwiga . Nkanjye njya nkunda kubwira abantu ko niga buri munsi. Mpora niga uko nafasha umuhanzi wanjye kurushaho gutera imbere, uko akwiriye kwitwara,…”

“Nibahindure Quality(ireme) ry’umuziki wabo, aba Producers, abahanzi bige barebe umuziki bagiye gukora ni uwuhe, uzumva nande, uzagera hehe . Bahindure n’imyandikire(Lyrics) ubutumwa buri mu ndirimbo bubagarurire abantu, bamenye abo baririmbira… nibakore umuziki ufite Quality kuburyo ujyanwa ku isoko ,kuburyo najyana nk’indirimbo y’umuhanzi nyarwanda muri Uganda bazambaze ngo iyi ndirimbo ni iyahe, yakozwe nande ….nibwo umuziki uzabageza kure ubambutse n’imipaka, ubatunge kuburyo buhoraho.”

Wowe ubibona gute?Kuba bamwe mu bahanzi bagenda baganisha imurikwa ry’albums zabo mu tubyiniro no mu tubari , ni iterambere cyangwa ugusubira inyuma kwabo?Bigira iyihe ngaruka kuri muzika nyarwanda muri rusange?

 

NEWS NEW STAR RWANDAN

Selena Gomez yongeye kugaragaza amaranga mutima ye kuri Justin Bieber – See more at:www.inganzomubahanziblog.wordpress.com Selena-Gomez-yongeye-kugaragaza-amaranga-mutima-ye-kuri-Justin-Bieber

Selena Gomez yongeye kugaragaza amaranga mutima ye kuri Justin Bieber

Selena wahoze ari inshuti yakadasohoka ya Justin Bieber nyuma ndetse bakaza no kujya mu rukundo ku buryo bwimbitse budateye kabiri bagashwana uyu muhanzi kazi yongeye kugaragaza uko afata uyu musore ufite inkomoko mu gihugu cya Canada.

Uyu muhanzi wigeze kuvuga ko adashaka kongera kujya mu rukundo n’udusore tucyiri duto aha byari mu gihe byahwihwiswaga ko yaba ari mu rukundo n’umusore wamurushaga imyaka igera kuri  4 yose nyuma yahoo yaramaze gutandukanira n’icyamamare Justin Bieber kurubu Selena akaba atongeye guterwa ipfunwe no kuvuga ko ahangayikishwa cyane n’ubuzima bwuyu musore.

                                          Selena Gomez na Justin bagicana uwaka

Selena akaba yavuze ko arambiwe kuvuga kuri Justin Bieber ariko yongera kuvuga ko ahangayikishwa cyane n’ubuzima bwe ndetse n’imibereho ye!  uyu mukobwa kandi aherutse kwemeza ko ari murukundo n’umusore witwa Samuel Krost akaba yanavuze ko atibagiwe uburyo Bieber yamushenguye umutima. http://www.inganzomubahanziblog.wordpress.com

Mu magambo ye Selena akaba yagize ati “simbyitaho cyane kuko njye narimfite imyaka 18 gusa ubwo narimfite umuhungu wincuti twembi twari tuberanye ndetse tukanabyishimira nyuma akaza kumbabariza umutima kandi si nabitesha  agaciro”

                                    imwe mu mafoto yashavuje Selena Gomez

Urukundo rwaba bombi rukaba rwarajemo agatotsi mu mwaka wa 2013 biza guhumira ku mirari ubwo mu minsi ishize Justin Bieber yaje gufotorwa asomana nundi mukobwa ibintu byabaje cyane Selena Gomez akanavuga ko adashaka konjyera kuvuga ikintu nakimwe kerekeye kuri uno musore nubwo hari akanunu ko aba bombi basubirana nyuma yaho Justin Bieber yaramaze iminsi agaragaye aririmbira uno mukobwa imbona nkubone zimwe mu ndirimbo ze nka “ Sorry ndetse na My Girl” ubwo bari mu ihoteli. http://www.inganzomubahanziblog.wordpress.com

reba amashusho yafashwe ubwo Justin yaririmbiraga Selena asa nkumusaba imbabazi!

 

 

3 Hills bashyize hanze amashusho ya ‘Manyinya’, bahiga kuba indashyikirwa muri uyu mwaka

Abasore batatu bagize itsinda rya 3 Hills, kuri ubu bamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo ‘Manyinya’, ari nawo mushinga wa mbere w’indirimbo y’amashusho bagaragayemo nyuma yo kwihuriza hamwe bagatangira gukora nk’itsinda.

Hope Irakoze, Jackson Kalimba na Eric Mucyo ni abasore batatu bari basanzwe bazwi mu ruhando rwa muzika nyarwanda buri wese ku giti cye ku bw’umwihariko w’ubuhanga bwabo mu muziki w’umwimerere(Live).

3 Hills

Jackson Kalimba, Hope Irakoze na Eric Mucyo, mu mashusho y’indirimbo yabo ‘Manyinya’

Aba basore baje kwigira inama yo guhuriza hamwe imbaraga n’ubushobozi kugirango barusheho kwagura umuziki wabo, maze batangiza itsinda bise 3 Hills ryakiranywe yombi na benshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda gusa ntiryahita rigaragaza ibikorwa byinshi, dore ko babashije gukora indirimbo ebyiri gusa z’amajwi kuba bakwihuza.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo ‘Manyinya’

Mu kiganiro twagiranye n’aba basore ubwo batugezagaho iyi ndirimbo yabo ya mbere y’amashusho, badutangarije ko umwaka ushize bagizemo gahunda nyinshi buri wese ku giti cye bituma batabona umwanya uhagije wo gukora nk’itsinda, gusa uyu mwaka wa 2016 wo ngo bagiye kuwukoramo ibikorwa byinshi bizagaragaza ko bafite gahunda ifatika.

Twari twaratinze kubera ko buri umwe muri twe twari dufite inshingano nyinshi mu mezi yashize, ariko ubu ng’ubu tugiye gukora umufiririzo, turateganya ko uyu mwaka tugomba gushyira ahagaragara indirimbo zirenga eshanu z’amashusho, hamwe n’indirimbo nyinshi zishoboka, ubu turi muri studio nka 3 Hills.

Jose Chameleone yaguze umuguru umwe w’inkweto ku mafaranga asaga Miliyoni 9

Umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda ushyirwa ku rutonde rw’abahanzi bakize cyane muri Afrika, akaba uwa mbere mu karere, yaguze umuguru umwe w’inkweto ku madorali y’Amerika 12,500 ahwanye n’amanyarwanda 9.446.062 Frw

Dr Jose Chameleoen wari umaze iminsi muri Kenya mu mujyi wa Nairobi mu bitaramo yahakoreraga, amakuru dukesha Sde n’uko yaguze inkweto zo mu bwoko bwa Nike Air Mag zifite agaciro k’amadorali y’Amerika 12,500 US ahwanye n’amanyarwanda asaga miliyoni 9.

Jose Chameleoen

Inkweto Jose Chameleone yaguze asaga miliyoni 9

Nyuma y’aho Jose Chameleone atangaje iyi nkuru agashyira izo nkweto ku mbuga nkoranyambaga, benshi ntibabyishimiye kuko hari abavuze ko arimo gusesagura umutungo. Hari abandi ariko bavuze ko Jose Chameleone nta kosa yakoze kuko yakoze ibyo azi kandi ngo yatekerejeho.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, kuri uyu wa 3 Gashyantare 2016, Dr Jose Chameleone yagize icyo avuga ku bantu bamubwiye ko kugura inkweto zihenze cyane ari ugusesagura. Yavuze ko mu muryango mugari,hari abantu benshi bafite imitekerereze iri hasi, bivanga mu buzima bw’abandi mu bintu bitabareba.

Dr Jose Chameleone watewe agahinda kenshi no kuba hari abantu batishimiye ko yaguze inkweto zihenze, yakomeje ababwira ko iyo wahisemo ikintu nta mpamvu yo kwicuza. Yavuze ko mu myaka 8 ishize, yakoze impanuka yari imutwaye ubuzima ariko ku bw’amahirwe akayirokoka n’ubwo yari imuciye amaguru.

Mu butumwa bwuje akababaro, Chameleone yababajwe cyane no kuba hari abantu benshi batishimiye ko yakwambara inkweto nziza,akaba yahagarara neza ahubwo bakishimira ko yakomeza kuba mu buzima nk’ubwo barimo.

Dr Jose Chameleone aza ku rutonde rw’abahanzi bakize cyane muri Afrika

 

Bane bakomerekeye mu bitero bya grenade bitewe i Bujumbura

Abantu bane ni bo bamaze kumenyekana ko bamaze gukomerekera mu bitero bitatu by’amagerenade, bigizwe ku mashyirahamwe ya Poste na Lumitel, mu mujyi wa Bujumbura

Bibiri byaturitse mu gihe cy’isaha ya saa12:15za kumanywa, ikindi kimwe kikaba cyatewe aho bategera imodoka zijya mumajyepfo y’umujyi wa Bujumbura nyuma y’iminota 20.

Jean Pierre TUYISENGE

Umunyamakuru wa The East African wari watawe muri yombi yarekuwe

yandistwe na bress

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2016, polisi yataye muri yombi umunyamakuru wandikira ikinyamakuru The East African, nyuma yo kubazwa aza kurekurwa.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Umunyamakuru Ivan Mugisha yatawe muri yombi akuwe ku kazi aho igitangazamakuru yandikira gikorera.

Bivugwa ko abantu bagera kuri batanu barimo umupolisi umwe wari wambaye impuzankano za polisi y’u Rwanda ndetse afite imbuga, bageze ku Kimihurura ahakorera The East African bitwaje urupapuro rubemerera gusaka.

Ngo bahageze batwaye hard drive / disc dur [ ububiko bw’amadosiye yo kuri mudasobwa] za mudasobwa ebyiri, imwe ikoreshwa n’Umunyamakuru Ivan Mugisha indi ikoreshwa na Johnson Kanamugire.

Umunyamakuru Ivan Mugisha ngo nibwo yahise yambikwa amapingu ajyanwa kuri polisi i Remera.

Ivan Mugisha wari watawe muri yombi yarekuwe

Saa yine z’ijoro kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa, yemereye IGIHE ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi na polisi ariko ko nyuma yarekuwe.

Yagize ati “Polisi yamubajije byarangiye yatashye. Iyo hari ibintu bikekwa bashaka kubaza, barabaza nta kindi.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Ivan Mugisha yatangaje ko yarekuwe amaze kubazwa na polisi nyuma y’amasaha macye atawe muri yombi.

Ivan Mugisha yemeje ko yarekuwe nyuma yo guhatwa ibibazo na polisi

NYIRI BAMBE by THAN PEACE ft CITYZOO oficiol audio plom bress

The Ben ft Priscillah Ntacyadutanya [ Official Video Remix Regge Version ]

uwera Lili pictures web

12687898_123281311389180_1799583046420848440_n12592745_123282648055713_4410117156304893228_nrwandan pictures uwera lili umaze  kwiyerekana mumaphoto

Will Smith yashyize hanze amagambo 10 akakaye ashobora kuzifashisha yiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika – See more at: http://www.eachamps.rw/article/1669/Will-Smith-yashyize-hanze-amagambo-10-akakaye-ashobora-kuzifashisha-yiyamamariza-kuyobora-Leta-Zunze-Ubumwe-za-Amerika.html#sthash.x8wn0aus.dpuf

Will Smith yashyize hanze amagambo 10 akakaye ashobora kuzifashisha yiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za AmerikaWill Smith nyuma y’aho atangarije ko ashaka kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu mugabo w’imyaka 47 y’amavuko  yashyize hanze amwe mu magambo arimo imvugo za politiki ashobora kuzifashisha mu kwiyamamaza kwe.   Will Smith usanzwe uzwi nk’umukinnyi wa filim ndetse akaba yarijyeze kubaho umunyamiziki, akomeje kugaragaza inyota afitiye gutura mu nzu y’umukuru w’igihugu yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yongeye gushimangira ko aziyamamaza nyuma y’aho mu myaka yashize nabwo yakomeje kugenda ahamya ibi.   Dore amagambo icumi agaragaza imvugo za politiki azamufasha kwiyamamaza yashyize hanze:   Iyo nitegereje politiki nyayo  nsanga ari ahazaza hanjye kandi nkanabona ko nshobora kuba nkenewe. Ndiyumvamo ko mu buryo bumwe mu hazaza hanjye hanyegereye nshobora kuzatiza ijwi ryanjye ibiganiro ariko ku buryo bwihariye. Iyo biza kuba ari ikintu nshobora guhangana nacyo ku giti cyanjye si nkeka ko hari icyari kumpagarika kuba umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo witegereje icyo amateka avuga ku birabura n’uko babayeho kuri uno mubumbe usanga Amerika hari icyo yakoze kugirango habeho impinduka Nasanze nta yindi nzira nabinyuzamo ngo njyere hano atari ukuba umukinnyi wa ma filim wo ku rwego rwo hejuru. Abantu nibakomeza kuvuga ku makuru ajyanye n’ubwisilamu ndetse n’izindi nzitizi ibi nibyo bizatuma nshyiraho umuhate wo kwinjira neza mu ruhando rwa poitiki. Nta buryo na bumwe Trump ashobora kubamo Perezida. Nshobora kuba umwe mu bafata imyanzuro ariko njye nkeneye kuba igisubizo. Ngerageza kuvuga ku buzima bw’Abirabura b’Abanyamerika  n’ibyiyumviro byanjye ku Birabura n’akamaro bashobora kwigirira bo n’abana babo ndetse n’abagore babo. Ndasobanura ko nzaba Perezida http://www.inganzomubahanziblog.wordpress.com

Reba hano urutonde rw’indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps.rw ubashe no kuzitunga – See more at: http://www.eachamps.rw/article/1621/Reba-hano-urutonde-rw–indirimbo-5-zikunzwe-cyane-muri-iki-cyumweru-kuri-EAchamps-rw-ubashe-no-kuzitunga.html#sthash.lw9W9F4U.dpuf

Reba hano urutonde rw'indirimbo 5 zikunzwe cyane muri iki cyumweru kuri EAchamps.rw ubashe no kuzitunga

Urubuga rwanyu EAchamps.rw rwiyemeje guteza imbere umuziki nyarwanda no kuwugeza ku banyarwanda mu buryo bworoshye aho ushobora kwiyumvira indirimbo y’umuhanzi ukunda ukaba wanayitunga haba muri telefone yawe cyangwa kuri mudasobwa.

 

Muri urwo rwego rero buri cyumweru tukaba tubagezaho urutonde rw’indirimbo 5 ziba ziyoboye izindi kuri ‘EAchamps Rwanda’ muri icyo cyumweru ukaba nawe wabasha kuzumva no kuzitunga bikoroheye ukagendana n’ibigezweho ndetse n’abanyarwanda bakababasha kumenya umuhanzi wakoze.

 

Ibi rero bikaba bifasha abahanzi mu rwego rwo kumenyekanisha muzika yabo mu buryo bworoshye, ndetse bigafasha n’abakunda ibihangano byabo kubigezwaho mu buryo bworoshye.

 

Muri iki cyumweru ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe rwa EAchamps Rwanda, indirimbo Aragiye ya Urban Boyz yabashije kwigaranzura Ntacyadutanya ya The Ben na Priscillah yari imaze ukwezi kose ihiga izindi mu kumvwa na benshi byanayihesheje kugera ku mwanya wa kabiri w’indirimbo zimaze kumvwa na benshi kuva urubuga EAchamps.rw rwatangira gukora aho ikurikira Naramukundaga ya King James.

 

Mu ndirimbo zaje mu myanya y’imbere hiyongereyemo indirimbo nshya ya Dany Nanone yise Goal, na Welcome CHAN ya Mico the Best, indirimbo nka ‘Turaberanye’ ya Bruce Melodie zibasha kuguma ku rutonde ziriho kuva zashyirwa hanze.

 

Muri iki cyumweru rero izi nizo ndirimbo 5 ziyoboye izindi kuri EAchamps.rw tugendeye ku buryo zumvishwe ndetse n’umubare w’abamaze kuzitunga.

 

– See more at: http://www.eachamps.rw/article/1621/Reba-hano-urutonde-rw–indirimbo-5-zikunzwe-cyane-muri-iki-cyumweru-kuri-EAchamps-rw-ubashe-no-kuzitunga.html#sthash.lw9W9F4U.dpuf

Abagize itsinda rya Active basohoye indirimbo bakoranye n’umuhanzi uri kwigaragaza cyane muri Tanzania – See more at: http://www.eachamps.rw/article/1654/Abagize-itsinda-rya-Active-basohoye-indirimbo-bakoranye-n–umuhanzi-uri-kwigaragaza-cyane-muri-Tanzania.html#sthash.yRAaWPWr.dpuf

Abasore bagize itsinda rya Active basohoye indirimbo ya mbere yabo muri uyu mwaka wa 2016, yitwa Amafiyeri bakoranye n’umuhanzi Barnaba Classic ukomeje kwamamara muri Tanzania ndetse no mu karere.Abagize itsinda rya Active basohoye indirimbo bakoranye n'umuhanzi uri kwigaragaza cyane muri Tanzania

 

Mu nkundura abahanzi bo mu Rwanda biyemeje kurwana harimo kwagura umuziki wabo ukamenyekana no hanze y’igihugu.

 

Bimwe mu bishobora kubafasha kurwana uru rugamba harimo no kwiyegereza abahanzi ndetse n’abamamaza umuziki bo mu bindi bihugu akaba ari nayo mpamvu kenshi usanga abahanzi bo mu Rwanda benshi baharanira gukorana n’abahanzi bo hanze nk’uburyo bwo kubagarira yombi bushobora kubagirira umumaro ndetse bukanawugirira uruganda rwa muzika muri rusange.

 

Ubwo baheruka i Dar es Salaam muri Tanzania aho bari bagiye gufata amashusho y’indirimbo ‘Tonight’ bakoranye na Teta Diana, abasore bagize itsinda rya Active babashije guhura n’uyu muhanzi Barnaba Classic ndetse bahita banakorana indirimbo kugeza ubu bamaze no gushyira ahagaragara.

 

 

Uyu muhanzi ‘Barnaba Classic’ wakoranye n’itsinda rya Active ni umwe mu bakomeje kwigaragaza cyane mu gihugu cya Tanzania ndetse no mu karere aho muri iyi minsi akunzwe mu ndirimbo ‘Nakutunza’ yakoranye na Jose Chameleone.

 

Barnaba yamenyekanye no mu zindi ndirimbo zinyuranye zamuzamuye ku yindi ntera. Uyu muhanzi yakoranye na Vanessa Mdee, Chameleone n’abandi bahanzi bakunzwe muri Afurika.

 

– See more at: http://www.eachamps.rw/article/1654/Abagize-itsinda-rya-Active-basohoye-indirimbo-bakoranye-n–umuhanzi-uri-kwigaragaza-cyane-muri-Tanzania.html#sthash.yRAaWPWr.dpuf

Princess Priscillah na Urban Boyz batwawe ibihembo bya HiPipo na Diamond Platnumz – See more at: http://www.eachamps.rw/article/1667/Princess-Priscillah-na-Urban-Boyz-batwawe-ibihembo-bya-HiPipo-na-Diamond-Platnumz.html#sthash.Qy99ETpj.dpuf

Abahanzi b’Abanyarwanda bahamagawe mu byiciro bya Afurika y’Iburasirazuba mu irushanwa rya HiPipo Music Awards ritegurirwa mu gihugu cya Uganda batwawe ibihembo byose bahataniraga n’umunya-Tanzania Diamond Platnumz.   Umuhanzikazi Princess Priscillah yari yahamagawe mu byiciro bibiri by’iri rushanwa; mu cyiciro cya East Africa Best Video n’icya East Africa Super Hit ku bw’indirimbo yakoranye na Meddy bise Nka Paradizo.   Diamond Platnumz niwe wabashije kwegukana ibihembo byose byo muri ibi byiciro atsinze abahanzi batandukanye bo mu karere barimo n’abo mu Rwanda indirimbo ye “Nana” yakoranye na Flavour wo muri Nigeria iba ‘Video’ y’umwaka ndetse iba n’iyakanyujijeho cyane mu mwaka ushize.   Ibihembo Diamond yegukanye n’uwabimufatiye   Itsinda rya Urban Boyz ryari ryahamagawe mu cyiciro cya East Africa Super Hit mu ndirimbo yabo “Till I Die” bakoranye na Riderman yakunzwe cyane mu Rwanda no hirya no hino mu karere, gusa birangira Diamond atwaye ibihembo byose.   Ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye muri Kampala Serena Hotel byitabirwa na bamwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda.   Abahanzi bo muri Uganda bahembwe   Best Audio Producer: Dr Fizol Best Video Producer: Savy Films – Sasha Vybz Best Songwriter: Moses Radio Best Hip Hop Song: Kigozi (Iko Hivi) by Navio Best RnB Song: Linda by Rema and Chris Evans Best Ragga Dancehall Song: Friendly Match by Ziza Bafana & Zanie Brown Best Reggae Song: Go Mama by Bebe Cool Best Religious Song: Saum Kareem by Swahaba Kasumba Best Band Song: Nkuze by Maureen Nantume Best Folk/Kadongo Kamu Song: Akalulu by Saava Karim Best Zouk Song: Memories by A Pass & Lillian Mbabazi Best Afrobeat Song: Mpulunguse by Diana Nalubega Best Afropop Song: Tusasanya by Prof. Big Eye Best Regional Song: Go On – Pine Avenue 5 All Stars and Barbi Jay (North) Best DJ: DJ Shiru Most Active Fans Group: Gagamel Phamily Artist of the Year: David Lutalo Best Male Artist: David Lutalo Best Female Artist: Sheebah Karungi Best Music Group: Radio and Weasel Best Breakthrough Artist: Winnie Nwagi Album of the Year: Go Mama by Bebe Cool Video of the Year: Siri Zari by Sheebah Song of the Year: Juicy by Radio and Weasel Winner of Convertible Peugeot 207 : Igama Benedict. – See more at: http://www.eachamps.rw/article/1667/Princess-Priscillah-na-Urban-Boyz-batwawe-ibihembo-bya-HiPipo-na-Diamond-Platnumz.html#sthash.Qy99ETpj.dpufabahanzi nyarwanda

UBUZIMA By ALLY KEYprod. by YANG P BEATS Official video (Dir. UK empire) HD prom bress

RD Congo ikubise u Rwanda ahababaza, irusezerera muri CHAN

PRINTCOMMENTS: 1SHARE ON FACEBOOKSHARE ON TWITTERTEXT SIZE

Ikipe y’igihugu ya Congo Kinshasa, Leopards ibonye tike ya 1/2 mu irushanwa rya CHAN nyuma yo gusezerera Amavubi y’u Rwanda iyatsinze ibitego 2-1 mu mukino wamaze iminota 120 yose.

Igitego cy’intsinzi cya Congo Kinshasa cyatsinzwe na Padou Bompunga ku munota w’113 w’umukino nyuma yaho ba myugariro b’Amavubi bananiwe gukuraho umupira wari uvuye muri koruneli.

Nyuma yahoiminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1. hakaba hongeweho iminota 30 y’inyongera, yahesheje Congo Kinshasa intsinzi.

Uyu mukino, ugiye gukurikirwa n’uhuza Cote d’ivoire na Cameroon i Huye, saa 18:00.

Inkuru irambuye mukanya…….

Yanditswe kuya 30-01-2016 saa 17:29′ na Cyprien Niyomwungeri

Nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Congo Kinshasa, les Leopards, ikipe y’igihugu, Amavubi yasezerewe mu irushanwa Nyafurika rihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’imbere mu bihugu byabo CHAN.

Les Leopards babigezeho nyuma yo gutsinda bigoranye Amavubi y’u Rwanda ibitego 2-1.

- Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda ni Eric Ndayishimiye, Celestin Ndayishimiye, Emery Bayisenge, Abdul Rwatubyaye, Ombarenga Fitina, Iranzi Jean Claude, Yannick Mukunzi, Amran Nshimiyimana, Innocent Habyarimana, Tuyisenge Jacques na Sugira Ernest.

- Ku ruhande rwa Congo Kinshasa ni Ley Matampi, Joyce Lomalisa, Badou Bompunga, Joel Kimwaki, Mechak Elia, Doxa Gikanji, Heritier Luvumbu, Nelson Munganga, Merveille Bope, Jonathan Bolingi Mpangi na Yannick Bangala.

Wari umukino wa mbere wa ¼ wabereye kuri sitade Amahoro i Remera uhuza u Rwanda na RDC.

Ku munota wa 10, umukinnyi Doxa Gikanji yatsinze igitego cya mbere cya Congo Kinshasa, ari nacyo cyarangije igice cya mbere cy’umukino. Ni igitego cyaje gikurikiwe n’amakosa yakoze na ba myugariro b’amavubi maze uyu musore atsinda neza ku ishoti rikomeye yateye umuzamu Eric Ndayishimiye ntiyagira icyo akora ngo arikuremo.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye no gusimbuza ku ruhande rw’u Rwanda, aho Nshuti Dominique Savio yasimbuye Innocent Habyarimana.

Nyuma yo gukina neza ku ruhande rw’Amavubi, ku munota wa 56 Sugira Ernest yishyuye igitego ku mupira mwiza yari aherejwe na Iranzi Jean Claude.

Ku munota wa 82, u Rwanda rwasimbuje, Faustin Usengimana asimbura Abdul Rwatubyaye wari ugize ikibazo cy’imvune. Bidatinze ku munota wa 84 Danny Usengimana yasimbuye Iranzi Jean Claude.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Nkuko amategeko y’irushanwa abiteganya, amakipe yashyiriweho iminota 30 y’inyongera.

Ku munota wa 113, Badou Bompunga yatsinze igitego cya Kabiri cya Congo cyatumye igera ku mukino wa ½ cy’irushanwa aho itegereje kuzahura n’izarokoka hagati ya Guinea na Zambia zizakina ku munsi w’ejo.

Amavubi y’u Rwanda yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Côte d’Ivoire, igitego 1-0 cya Emery Bayisenge, akurikizaho Gabon, ayitsinda ibitego 2-1 bya Sugira Ernest mu gihe umukino usoza iyo mu itsinda rya mbere, Amavubi yawutsinzwe na Maroc ibitego 4-1. Igitego kimwe rukumbi cy’u Rwanda muri uyu mukino cyatsinzwe na Hegman Ngomirakiza.

Amakipe 8 yageze muri ¼ ni u Rwanda Côte d’Ivoire, Cameroon, Congo Kinshasa, Tunisia, Guinea Conakry, Zambia na Mali.

inganzomubahanziblog.wordpress.com

huni tanzaniaINGANZO~1

ndi than peace nkunda music nubwo muri music

ndi than peace nkunda music nubwo muri music amananiza atabura ariko imana yangizicyondicy ubu nabyosuko arinjye niyo mana ninayo mpamvu nakoze indirimbo yitwa nyiribambe indirmbo yimana mfitinzoz nicyizereko izamfasha nkaza ririmba abari banzi nka dam,g bamenyeko ubu nahinduye amazina ninjyana ubunitwa than peace navuye muri hip hop ubu ndirimba alnbe murakoze6870_1656470161269769_2208955700741999398_n12607006_602843366536548_50603019_n10457523_1647744992142286_2969123300898636780_nthan peace forever if no change will be amusiscian and this is my comfidence and my dream every day i always beseach my God to forgive me ,i ask my God to make me be amusiscian and iknow that my God will helpe me thanks

Umuhanzi Rass Vy Yakuze Akunda Kuririmba Amaze Kugira

10806278_348051755387745_2385896542828215845_nUmuhanzi Rass Vy Yakuze Akunda Kuririmba Amaze Kugira Imyaka 5 Yatanjyiye Kuririmba Muri Group Yitwa #Abamararungu Abana Bo Muri Karitseye Bagatumirwa Mubukwe Kumurenge Mukagali Ndetse Nakarere Nyuma Yaje Gusenyuka Kubera Abari Bakuze Baje Gushaka Irasenyuka Nyuma Yaje Kujya Muri Korali Yitwa Sentimali Korali Yabanyagatulika Nyuma Yimyaka 4 Yaje Kwiyumvamo Gukomeza Ibya music Yikorana Ndetse Yaje Gushaka Stidio Arayibura Kuko Yari Muntara Mucyaro Akabona Na Stdio Yahakura Yaje Kwijyira Inama Yo Kujya Kigli Agakorerayo Music Yaje Kujya Kigli Ubwo Hari Mumwaka2006 Haje Kuzamo Gushaka Amafaranga Nyuma Yaje Kwinjira Stidio 2010 None Ubu Akaba Ari Umuhanzi Umaze Gukora Indirimbo 9 Ebyeri Zigaragara Kandi Akaba Avuga Ko Akomeje Gukora Twamubajije Iba Haricyo Music Ayikuramo Adusubiza Ko Ari Byishi Cyanwe reba amafoto yuyu muhanzi http://www.inganzomubahanzibblog.wordpress.com1931446_429577430568510_51747820209733706_n12642944_440998476093072_1505776331919912032_n

Perezida KAGAME yahuye n’Amavubi ayaha IMPANURO ZIKOMEYE mbere yo gukina na Kongo – AMAFOTO

Mu gihe u Rwanda rwitegura gukina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umukino wa 1/4 wa CHAN, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abakinnyi b’u Rwanda ko igihugu cyose kibari inyuma kandi ko bagomba kwizera kandi bagakoresha ubushobozi bwabo bagatsinda Congo.

Mu magambo yababwiye ubwo yabakiriraga muri Village Urugwiro nkuko urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu rwabyanditse, ni uko aba basore bagomba kumenya ko bahagarariye Abanyarwanda bose bityo bagakoresha imbaraga zabo zose baba banatsinzwe bakaba ntacyo batakoze.

AMAVUBI

Abakinnyi baganiriye na Perezida Paul Kagame

Mu butumwa mpanuro yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, twagenekereje mu kinyarwanda, Perezida Kagame yabwiye abakinnyi bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda, amagambo abakomeza ababwira ko gutsinda bishoboka kandi ko biharanirwa, yagize ati:

Intsinzi mwagezeho muri iyi minsi ni umusaruro w’ingufu zanyu ariko akazi kari imbere karabasaba kwitanga biruseho cyane. Uko muzakomeza gutsinda, ni ko bizagenda birushaho kubakomerera, kugira ngo mugere kure hisumbuyeho rero bizabasaba kumenya icyo mushaka kandi mukagira ikinyabupfura kurushaho. Mwese mufite impano, mukwiriye rero kuyibyaza umusaruro mu buryo bushoboka. Nta kindi mukwiye kwishimira uretse kugera ku rwego mukoreshaho imbaraga zanyu zose. Ikipe nitagira disipuline,impano yanyu izapfukiranwa n’ingaruka z’uko kutagira discipline (ikinyabupfura). Twese tubari inyuma, igihugu cyose kibari inyuma, mutwaye izina ry’igihugu cyanyu. Mugomba gutangira mwizera ko gutsinda bishoboka, ko mufite ubushobozi nk’ubw’uwo muzaba muhanganye, hanyuma mugakora cyane kugira ngo mubigereho.

Igihe mwatsindwa, mugomba kwibaza niba mwarakoze ibyo mwagombaga gukora byose ndetse n’icyo mwakabaye mwarakoze neza cyane kurushaho kugira ngo mutsinde. Buri muntu wese ashobora gutsindwa ariko gutsindwa ntibyihanganirwa iyo watsinzwe kuko utakoresheje ubushobozi bwose ufite. Amahirwe yo gutsinda aba ari hejuru cyane iyo ugiye mu mukino wizeye ubushobozi bwawe bwo gutsinda. Ntimugomba  kwishingikiriza amahirwe kugira ngo mutsinde. Aka ni nk’akazi ka nyako. Mugomba gutsinda vuba bishoboka, mugashyira mu mutwe ko muba mugiye gukomererwa biruseho iyo mumaze gutsinda. Ntimuzigere mucika intege ariko ntimuzigirire icyizere ngo mukabye. Muzagerageze munanirwe ariko ntimuzananirwe kugerageza. Icyo kintu ni cyo mukwiye kugira intego yanyu. Imikino yose muzakina mu minsi iri imbere, mugomba kuyijyamo mufite intego yo gutsinda ariko iyo ntego igasozwa n’ibikorwa. Mumenye ko mufite ubushobozi bwo gutwara iki gikombe (CHAN) ariko na none ntimwitware nk’aho mwarangije kugitwara. Mubikorere kandi mukorere hamwe nk’ikipe.

Amavubi

Amavubi

Akanyamuneza kari kose k’umutoza Johonny McKinstry

Amavubi

Amavubi

Perezida Kagame yasinye ku mwenda w’ikipe y’igihugu Amavubi

Amavubi

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jacques Tuyisenge ubwo yashyikiriza umwenda w’ikipe y’igihugu perezida

Amavubi

Amavubi

Amavubi

Amavubi

Perezida Paul Kagame yafashe ifoto y’urwibutso n’ikipe y’igihugu

Amavubi

Aba basore bishimiye guhura na Perezida wa Repubulika wabashimiye akazi bari gukora kandi akabereka ko igihugu kibari inyuma

Aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu bari baherekejwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ndetse na Nzamwita Vincent DeGaule, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA).

U Rwanda ruzakina na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 30 Mutarama 2016 mu mukino wa ¼ cy’imikino nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN ikomeje kubera mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya gatatu, u Rwanda ruhura na Kongo mu mateka y’ibi bihugu bituranye. Mu nshuro ebyiri zabanje, u Rwanda rwatsinze Kongo; bwa mbere hari mu mwaka wa 2004 mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tuniziya ndetse no ku itariki 10 Mutarama 2016 mu mukino wa gicuti wo kwitegura CHAN 2016.

Muri izi nshuro, ikipe y’umupira w’amaguru y’u Rwanda Amavubi yatsindaga iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Les leopards igitego kimwe kimwe ku busa.

Dj bress

coper

Bruce Melody witegura gufata rutemikirere, yahishuriye abahanzi ibanga studio ye yihariye

Umuhanzi Bruce Melody aratangaza ko yamaze kunoza umugambi wo kujya gukorera amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Turaberanye’ hanze y’u Rwanda, mu gihugu kimwe cyo muri Afrika yemeza ko gifite ahantu nyaburanga kandi bafite uruganda rw’umuziki rwateye imbere ku buryo ahamya ko iyi ndirimbo izasohoka iri ku rwego rushimishije.

Bruce Melody wahisemo kugira ibanga iki gihugu azafatiramo amashusho y’iyi ndirimbo, avuga ko ibyibanze kugirango uru rugendo rwe n’akazi agiyemo kazagende neza yamaze kubibona, hakaba hasigaye utuntu duke agishyira mu buryo afatanije na producer bazakorana uyu mushinga w’indirimbo.

Kanda hano wumve indirimbo ‘Turaberanye’

Ku bwa Bruce Melody uretse gufata amashusho, ngo yizera ko azaba ari umwanya mwiza wo gutembera akareba uburyo ahandi bari gukora, ibintu avuga ko bizanamufasha kwagura ubushuti n’ibikorwa bye, dore ko ateganya kubonana n’abahanzi, abamenyekanisha ibihangano, abanyamakuru ba televiziyo n’ibindi bitangazamakuru bakomeye muri icyo gihugu.

Bruce Melody

Ati “ Ndimo gupanga kujya gafata amashusho y’indirimbo nshya, ntabwo ari mu Rwanda, gusa ni igihugu twizeye ko tuzakurayo umusaruro ufatika ku buryo bizakomeza kudugasha kwagura umuziki Wacu no guhesha ishema abakunzi bacu.”

Uyu musore yaboneyeho gutangaza ko yishimiye kuba uyu mwaka waratangiranye ni uko inzu ye bwite itunganya umuziki itangiye akazi kayo, dore ko ari naho yakoreye iyi ndirimbo ye ‘Turaberanye’. Mu kiganiro na Bruce Melody yakomeje adutangariza ko ahamagarira abahanzi bose kuyigana kuko bafite umwihariko wo gukorana na buri mu producer wese mu bakomeye mu Rwanda.

Davido yarahiriye guhesha ishema Afrika nyuma yo gusinyana amasezerano na Sony Music Entertainment

Umuhanzi Davido wo muri Nigeria yatewe ishema no gusinyana amasezerano na Sony Music Entertainment imwe muri kompanyi zikomeye ku isi mu zifite aho zihuriye n’umuziki. Iyi ntambwe Davido ateye avuga ko izamufasha cyane kujya imbere mu muziki we ndetse agahesha ishema Afrika yose.

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido umaze kuba icyamamare muri Nigeria, muri Afrika no mu bindi bihugu ku isi, aya masezerano yayasinyiye ku kicaro gikuru cya Sony Music Entertainment giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aterwa ishema no kuba umuhanzi wa mbere muri Afrika ugihe kwamamarizwa ibihangano bye ku isi na Sony Music Entertainment.

Davido w’imyaka 23 ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: “Aye”,”Skelewu”,”Gobe”,na “Number one Rmx”yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania. Gusinya aya amasezerano yavuze ko bizamufasha kugeza no gucuruza ibihangano bye ku rwego rw’isi nk’uko bikubiye muri ayo masezerano.

Aya masezerano y’imikoranire hagati ya Davido na Sony Music Entertainment yasinywe kuri uyu wa 21 Mutarama 2016 mu muhango wabereye muri Amerika, wari witabiriwe na Davido ,Adewale Adeleke, Efe Ogbeni, Kamal Ajiboye, Joel Katz na  Adam Granite umuyobozi wungirije wa Sony Music International.

Gira website

Davido Nigerian

Davido asinya amasezerano abonamo igisubizo cyo gutera imbere mu muziki we

Nk’uko bitangazwa n’urubuga Bellanaija,Davido yahise ahabwa miliyoni y’amadorali y’Amerika angana n’amanyarwanda (756.030.000Frw). Nk’uko yabitangaje akoresheje urubuga rwa Twitter, nyuma y’ayo masezerano Davido yabishimiye Imana, avuga ko na nyina aho yibereye mu ijuru yishimye. Yarahiriye imbere y’abafana be ko agiye kunezeza Afrika yose akayiserukira neza mu muziki.

Davido Nigerian

Yatewe ishemo no kuba umuhanzi wa mbere muri Afrika usinye aya masezerano

Kugirango Davido asinye aya masezerano,amakuru avuga ko yabifashijwemo na Efe Ogbeni umunya Nigeria uba muri Amerika, usanzwe akorana na Nicki Minaj mu mushinga w’umunya Nigeria Parker Ighile.

Umujyanama wa Davido mu muziki we, Kamal Ajoboye yavuze ko iyi ntambwe bayigezeho  kubw’umusaruro bavanye muri alubumu “The BADDEST”baherutse gushyira hanze mu mpera z’umwaka wa 2015.

Davido

da

Davido mu gitaramo cyabereye mu Rwanda kuri Sitade Amahoro mu mwaka wa 2014

Tariki ya 21 ni umunsi wa 21 w’umwaka, hasigaye iminsi 344 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Tariki ya 21 ni umunsi wa 21 w’umwaka, hasigaye iminsi 344 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1276: Itorwa rya Papa Innocent V.

1606: Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yafatiye ibihano bikomeye abayoboke b’idini Gatorika.

1720: Isinywa ry’amasezerano ya Stockholm , isozwa ry’intambara ikomeye yo mu majyaruguru (Grande guerre du Nord).

1766: Papa Clément XIII yashyizeho Jean-Olivier Briand Musenyeri wa Québec.

1793: Iyicwa ry’Umwami Louis XVI w’u Bufaransa.

1858: Benito Juárez yabaye Perezida wa Mexique.

1919: Ubwigenge bwa Irlande.

1921: Ivuka ry’Ishyaka ry’Abakominisiti mu Butaliyani (PCI).

1949: Iyegura ryaPerezida Tchang Kaï-chek ku buyobozi bw’u Bushinwa.

1954: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje mu mazi Nautilus.

1970: Urugendo rwa mbere rw’indege yo mu bwoko bwa Boeing 747, New York-Londres.

1985 : Indege yo mu bwoko bwa Lockheed L-188 ya Kompanyi Galaxy Airlines yakoze impanuka i Reno ihitana abagera kuri 70.

1998: Papa Yohani Pawulo II yasuye Cuba.

Papa Yohani Pawulo II

2000: Nyuma y’imyaka itanu ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye muri Haïti. Perezida wa Equateur Jamil Mahuad yaguye ku buyobozi.

Abavutse ku uyu munsi

1338: Charles V, Umwami w’u Bufaransa, yitabye Imana ku wa 16 Nzeri 1380.

1721: James Murray, Umusirikare mukuru w’Umwongereza, Guverineri wa Québec (1760-68), yitabye Imana ku wa 18 Kanama 1794.

1793: Théodore Olivier, umunyamibare w’Umufaransa, yitabye Imana ku wa 5 Kanama 1853.

1797: Joseph Méry, Umwanditsi w’ibitabo w’Umufaransa, yitabye Imana ku wa 17 Kamena 1866.

1875: René Baire, Umunyamibare w’Umufaransa, yitabye Imana ku wa 5 Nyakanga 1932.

1901: Ricardo Zamora, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne, yitabye Imana ku wa 8 Nzeri 1978.

1918: Richard D. Winters, Umusirikare w’umunyamerika, yitabye Imana ku wa 2 Mutarama 2011.

1936: Snooks Eaglin, Umuririmbyi w’Umunyamerika, yitabye Imana ku wa 18 Gashyantare 2009.

1941: Richie Havens, Umuririmbyi w’Umunyamerika.

1942: Edwin Starr, Umuririmbyi w’Umunyamerika, yitabye Imana ku wa 2 Mata 2003.

2004: Ingrid Alexandra, Igikomangoma cya Norvège.

Abitabye Imana kuri uyu munsi

1118: Papa Pascal II.

1774: Mustafa III, Sultani wa ottoman.

1793: Louis XVI, Umwami w’u Bufaransa.

1870: Alexandre Herzen, Umwanditsi w’ibitabo w’Umurusiya.

1872: Franz Grillparzer, Umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri Autriche.

1924: Lénine, Uwashinze akaba na Perezida wa URSS.

Vladimir Illich Lénine

1926: Camillo Golgi, Umuganga w’Umutaliyani, yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu buganga mu 1906.

1931: Cesare Burali-Forti, Umunyamibare w’Umutaliyani.

1974: Arnaud Denjoy, Umunyamibare w’Umufaransa akaba n’umwe mu bagize “Académie des sciences”.

1984: Jackie Wilson, Umuririmbyi w’Umunyamerika.

Ibindi

Umunsi mwiza kuri Agnès, Agnes, Agnesa, Agnese, Agnieszka, Inés, Nest, Nesta, Haeloc na Eumaël.

CHAN: Umuriro wabuze umukino urahagarara

Ubwo ikipe ya Cameroun yahuraga na Ethiopia ziri mu itsinda B, mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, zikaba zikinira kuri sitade ya Huye, umuriro wabuze inshuro zigeze kuri eshatu, aho ku ya gatatu,wabuze iminota 11, umukino ugahagarara.

Hari mu gice cya mbere cy’uyu mukino ubwo umuriro waburaga i saa kumi n’ebyiri n’iminota 35, ugaruka saa kumi n’ebyiri n’iminota 46.

Nyuma y’aho umuriro ubuze umukino wahagaritswe, abayobozi ba CAF basa n’abagiye mu kanama ngo bemeze ikiri bukorwe, iminota 11 ishize umuriro uragaruka, umukino urasubukurwa.

Icyateye iri bura ry’umuriro rya hato na hato nticyamenyekanye, icyakora biravugwa ko moteri icanira sitade Huye yaba yahiye ubwo umuriro waburaga mu bihe bitandukanye.

Muri stade hari mu mwijima

Umuriro utaragenda abafana bari benshi

Umwaka wa 2016 ugiye kumpoza amarira yose yo muri 2015 – Young Grace(VIDEO)

Umwaka wa 2015 ni umwaka umuraperi Young Grace avuga ko atazibagirwa mu mateka ye, ku bw’ibihe bikomeye yanyuzemo ndetse ibi ngo akaba yari yabibonye mu ntangiriro ko uyu mwaka wagombaga kuba mubi.

Gusa n’ubwo umwaka wa 2015 utoroheye Young Grace, uyu muraperikazi wanamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Hangover’, avuga ko yizeye impinduka zikomeye muri 2016 akurikije uburyo yinjiye muri uyu mwaka n’uburyo gahunda zose zirimo kugenda neza.

Young Grace

Gusinya sheki itazigamiye, kwibeshyera ko yarangije kaminuza ni bimwe mu byaranze Young Grace wa 2015

Umwaka wa 2015 ujya gutangira narabibonye ko ari umwaka utazambera mwiza, kandi koko ni umwaka utaragenze neza cyane, gusa sinavuga ko utagenze neza cyane kuko Imana yawundindiyemo, ariko kuri ubu ng’ubu 2016 ndayibona, irasa neza, ndabona ko ari umwaka uje wari utegerejwe kuri njyewe. Nk’uko nabonye ko 2015 mu ntangiriro  wari umwaka utari mwiza, ubu ndabona ko 2016 ari nziza kuri njyewe. – Young Grace

Akomeza agira ati “ Hari igihe ukora ukabona ntibicamo yaba mu muziki no mu bundi buzima busanzwe , watangira ukabona nta kigenda,ntibirimo kugenda uko ubishaka, ugahita ubona ko umwaka utangiye nabi kandi iyo bitangiye gutyo binarangira gutyo. Icyiza ni uko umwaka wa 2016 nkutangiranye imbaraga, ndifuza kugaragara cyane nk’uko byahoze ndetse nkarenzaho kandi bizacamo.”

Reba amashusho y’indirimbo nshya ‘Hangover’ ya Young Grace ft Bull Dogg

Young Grace

Ku bijyanye no gusubira mu ishuri, nyuma yo kwirukanwa Young Grace avuga ko ataramenya icyo azakora. Ati ” Nzabyigaho nzababwira icyo nzakora.”

Happy Birthday Marie Ninja: Meet the French-Rwandan Professional Dancer

0

Posted By: Mutiganda wa Nkunda – On:19/11/2015

Marie Camille Elizabeth Ndutiye Mwiza Professionally known for Marie Ninja is a French-Rwandan professional dancer, been worked with World’s top companies and artists.

Today, November 19, is her Birthday and we are delighted to wish her a Very Happy Birthday.

Get a website easly and fast.
Trusted Web Hosting, Domain Registration
and Web Design

As we wish her a Happy Birthday, we would like to throwback last Year, when she was in Rwanda and sort out for the Interview we had with her back then if you would like to know more from her.

Happy Birthday Marie Ninja

Happy Birthday Marie Ninja

Inyarwanda.com: You are professionally known as Marie Ninja. What are your real names? When and where did you born? Tell us more about you.

Marie Ninja: My real names are Marie Camille Elisabeth Ndutiye Mwiza, I’m professionally known as Marie Ninja, I’m a Métis because my father is Rwandan while my mother is French. I have a dual nationality French and Rwandese.

Inyarwanda.com: Do you have a family in Rwanda? Where do you live by now?

Marie Ninja: My grandfather, grandmother and my brother, my young sister and my cousins live here in Rwanda. Me, I live in New York, where I work from 2013.

Inyarwanda.com: You are now an international dancer. When did you start your dancing career? Why did you choose to dance?

Click HERE for full Interview

 

Watch: MARIE NINJA “POETRY” CHOREOGRAPHY YANIS MARSHALL.

Wishing you all The Best, with Many Prosperous Years Ahead of You!

 

Kenyans Tear Tanzanian Gospel Singer Rose Muhando For Aborting a 7 Month Old Pregnancy

0

Posted By: Manirakiza Theogene – On:23/01/2015

Tanzanian gospel singer, Rose Muhando is not only feeling the wrath of Kenyans for her abortion, she is also facing a prison term in her native country.

Celebrated gospel singer, Rose Muhando has hit the headlines for aborting her unborn child. The singer is now facing a 7 years prison sentence if found guilty of the abortion charges. Tanzanian law prohibits abortion.

Get a website easly and fast.
Trusted Web Hosting, Domain Registration
and Web Design

According to Tanzanian abortion law, anyone who aborts is liable to a prison term of 7 years while the person who assisted them to abort gets 14 years in jail.

It is not clear what made the mother of three to get rid of her unborn child given that she had only had two months left till she delivers.

Following Rose Muhando’s abortion, Kenyans have thrown jabs at her. While some show compassion to her, others tore into her mercilessly.

Source: Ghafla

 

David Beckham is this Year’s Sexiest Man Alive

0

Posted By: Mutiganda wa Nkunda – On:19/11/2015

“David Beckham is a global superstar, devoted husband and down-to-earth dad of four. And now, the humble British heartthrob is this year’s Sexiest Man Alive.” – People Magazine

“It’s a huge honor,” Beckham, 40, tells PEOPLE of scoring People’s 30th anniversary Sexiest Man crown. “And I’m very pleased to accept.”

Although he’s been a sex symbol for nearly two decades, the self-effacing soccer icon isn’t sure he’s even deserving of the mantle. “I never feel that I’m an attractive, sexy person,” he says in this week People’s cover story.

Get a website easly and fast.
Trusted Web Hosting, Domain Registration
and Web Design

“I mean I like to wear nice clothes and nice suits and look and feel good, but I don’t ever think of myself that way.”

David Beckham Is PEOPLE's Sexiest Man Alive!| Sexiest Man Alive, Sexiest Man Alive, Sexiest Man Alive Ad Tag, David Beckham

Tough&Tender, David Beckham is the 2015 Sexiest Man Alive!

Still, when Beckham shared the news with his wife, fashion mogul Victoria Beckham, 41, she was totally on-board.

“I would hope that she feels this way about me all the time anyway!” he says with a shy smile. “But she said, ‘Congratulations!’ ”

“We kind of laughed about it with the boys and the boys kind of laughed at me and said, ‘Really?! Sexiest man alive? Really?’ ”

David Beckham with his family: Wife Victoria, Sons Romeo, Cruz and Brooklyn

A hands-on father of Brooklyn, 16, Romeo, 12, Cruz, 10, and Harper, 4, Beckham says he’s getting the most ribbing from his eldest: “Brooklyn was the one who was like, ‘Are you sure it’s not me that’s meant to be there today?'”

David Beckham, the football superstar is described on People’s cover as “Tough & Tender”, “A Romantic Husband, and a devoted dad.”

 

Uganda Football Team involved in Fatal Car Crash

0

Uganda Football Team involved in Fatal Car Crash

Posted By: Inyarwanda Reporter – On:08/12/2015

Uganda Cranes players who were travelling from Soroti district after meeting president Museveni have been involved in an accident at Jami in Kamonkoli, Budaka district.

Five people are said to have been killed and several others seriously injured in the accident. They were rushed to Mbale regional hospital.
“We got a puncture and the bus lost control. It rammed into a Taxi and a number of people travelling in the taxi are dead. Thank God, we are all fine with minor injuries to Hassan Wasswa Dazo and Denis Okot,” said the KCCA left back Joseph Ochaya.

Get a website easly and fast.
Trusted Web Hosting, Domain Registration
and Web Design

The Bukedi regional Traffic Officer Mr Paul Okongo said the accident involved a Cranes Bus coming from Soroti and an Omnibus travelling from Kampala to Mbale before blaming it on reckless driving.

DailyMonitor Reports that, the accident happened after Cranes players met president Museveni and presented to him the trophy they won at the recently concluded CECAFA competitions in Ethiopia, the final game in which they beaten the Rwanda’s Amavubi.

Uganda Cranes’ bus crashed into a Taxi Bus in fatal accident

“I blame the accident on reckless driving on the side of the Cranes bus driver because he was driving fast. He lost control after one of the bus tires got a puncture and rammed into an Omnibus No. UAT 573M that was heading to Mbale killing, five people on spot while the rest were severely injured,” said Mr Okongo.

“All the dead were occupants of the Omnibus and were heading to Mbale from Kampala,” added Mr Okongo.
Traffic Police has only managed to identify two bodies of the diseased as Mr Charles Mwima and Mr Wahab Nakifuyi and the rest remained unknown.
By the time of filing this story, the wreckages of the vehicles were being towed to Budaka Police Station.

 

R Kelly yatanze imbabazi ku bantu bafitanye isano bamusambanyaga akiri umwana w’imyaka 7

R. Kelly yatangaje inkuru ibabaje y’ihohoterwa yakorewe akiri umwana muto w’imyaka 7 cyangwa 8 agasambanywa ku ngufu n’abantu bafitanye isano. N’ubwo hashije igihe kinini bibaye,Kelly yavuze ko yamaze kubaha imbabazi.

Robert Sylvester Kelly uzwi nka R.Kelly w’imyaka 49 y’amavuko ni umuhanzi w’icyamamare w’umunyamerika wanabaye umukinnyi w’umwuga wa Basketball. Kelly umaze gutwara ibikombe bikomeye mu muziki ndetse akaba afatwa nk’umwami wa RnB,yakuriye mu buzima bubi ariko ntiyacika intege mu muziki we.

Mu buhamya bwe, R. Kelly yahamije ko kera akiri umwana muto hari umugabo wo mu muryango we wamutegekaga buri munsi ko bakorana imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa. Nyuma ngo baje no kujya baryamana.Haje kwiyongeraho n’umugore, yirinze kuvuga amazina yabo ariko yavuze ko ari abo mu muryango we.

Muri 2012 nibwo bwa mbere Kelly yavuze kuri iyi nkuru mu nyandiko yise “Soulacoaster”ivuga byinshi ku buzima bwe, ikavuga no ku mugore wo mu muryango we nawe wamukoreshaga ubusambanyi bw’urukozasoni.

Gira website

R Kelly yahishuye ukuntu yasambanyijwe n’abo mu muryango we akiri umwana

Ibyo bikorwa bigayitse yakoreshwaga n’abo mu muryango we buri munsi, byamaze imyaka igera ku 8 dore ko Kelly afite 15 aribwo byahagaze nyuma yo gukura agatangira kubyanga ndetse akaza no kubona umukobwa bakundana”Girlfriend”.

N’ubwo gusambanywa n’abantu bakuru kuri we, avuga ko byamugizeho ingaruka mbi, Kelly yavuze ko yamaze kubababarira kuko atifuza ko baheranwa n’agahinda. Kugeza ubu ariko ngo nta muntu wo mu muryango we ukifuza ko bavugana.

Nk’uko Kelly yabitangarije GQ Magazine, ibyamubayeho byo gufatwa ku ngufu  abigereranya nko gufata imbunda iremereye ukayishyira mu biganza by’umwana muto, ibyo ngo bishobora gutuma umwana aba mugufi aho gukura ajya hejuru. R Kelly yagize ati:

Natangiye gukoreshwa ibikorwa by’ubusambanyi n’abantu bizewe bo mu muryango, nkiri umwana w’imyaka 7 cyangwa 8. Mfite 15 nibwo babiretse kuko nari ntangiye kubyanga. ..Ntekereza ko ibyo byamugiraho ingaruka(umwana muto cyane wahetse imbunda)abikorewe ari umwana. Gusambanywa uri umwana, imisemburo mu mubiri iba myinshi cyane kurenza urugero, ugakura uri umusambanyi.

Mu myaka 8 ishize nibwo Kelly aheruka kuvugana n’uwo mugore wamuhohoteraga. Yagerageje kandi kuvugana n’abo mu muryango we bamuhohoteye, baramuhakanira bamubwira ko ashobora kuba ari inzozi yarose akiri umwana akabifata nk’ibyabaye kandi atari ukuri. Kelly we ahamya ko atari inzozi ahubwo ko ari ibintu byabayeho.

Ku bijyanye no kuba yarashakanye na Aaliyah wari ufite imyaka 15 akabeshya ko afite 18, Kelly yavuze ko Aaliyah (witabye Imana) bari inshuti cyane wongere ngo inshuti. Yavuze kandi ko buri umwe yakundaga undi wese ku buryo budasanzwe.

Abajijwe ku makuru yavuzwe cyane ko yaba yararyamanaga na William Henry uzwi nka “Bill Cosby”, akaba ari umunyamerika w’umunyarwenya ndetse akaba n’umukinnyi wa Filime, R.Kelly yavuze ko Imana yonyine ariyo yamutangira ubuhamya kuko ayo makuru atari ukuri.

Yanyomoje amakuru avuga ko Bill Cosby baryamanaga

Chan Rwanda igikombeduhanzeho amaso kugeza ubu

Chan Rwanda PICTUREShi-res-1571c426d051ec688be2f9a4fd73304d_crop_north

Chan Rwanda igikombeduhanzeho amaso kugeza ubu

Nyuma yokubona ama Audio meshi mukarere karubavu ubu.

INGANZOMUBAHANZI.COM

ubungubu mukarere karubavu abahanzi batangiye gukora amashusho nubwo ababahanzi batatubwiye indirimbo bari gushuting ariko badutangarijeko amashushu yabo agiye kuza vuba nubwo aba bahanzi bari bari gukora indirimboyabo batubwiyeyuko nyuma yokubura uwabakoreraga bagiye gutera ikirenge mucye bakereka ama hangayose ko bagikomeje gukora 12417586_768122649987112_7866342661857945632_n

View original post

Nyuma yokubona ama Audio meshi mukarere karubavu ubu.

ubungubu mukarere karubavu abahanzi batangiye gukora amashusho nubwo ababahanzi batatubwiye indirimbo bari gushuting ariko badutangarijeko amashushu yabo agiye kuza vuba nubwo aba bahanzi bari bari gukora indirimboyabo batubwiyeyuko nyuma yokubura uwabakoreraga bagiye gutera ikirenge mucye bakereka ama hangayose ko bagikomeje gukora 12417586_768122649987112_7866342661857945632_n

ABABASAZA AHO BASHAKA KWOHEREREZANYA INDIRIMBO UBONA AHO

K944049_1662985843959258_8097528011778332767_nKUBERA UKUNTU IYINDIRIMBO YAKUZWE ABABASAZA BIFUJE KWOHEREREZANYA INO NDIRIMBO BISE INDORO BY FIZO  NA SHAR NA NINA AHO BAKUBAZA NTI ESE URAYIKUNDA???

news

Visit the post for more.

Source: news

Pc One G Dedartist Uyumuhanzi Ukorera umusikiwe murwandamumugi wagisenyi aho ubungubu yashize amafotoye kumbugazitandukanye

AlbumArtSmallP C ONE G DEDARTIST 4toIMPAMOIMG-20151011-WA0008MBONA BIKAZE~1NEW FUCKIN 4TOAFISHRAMSY One G 4toabangaba ureba aha uwambaye umupira utukura akaba ari umuproducer wabo ubakorera music   uzwi kumazina nk reonce  undi ureba akaba arishuti ye  nawe akaba ari umuhanzi uzwi kumazina nka shaffty SHAFT FT LEONCE 111111111111;LL;ULJH1111111FGHHSHAFTY FT PC ONE GNDAGUTIMBURAumuhanzi uzwi kumazina  nk ndatimbura aho murayamafoto yagaragaje numubyeyiwe nuwonguwo ureba kuriyofoto  MY MATHER 1mNDATIMBURA

Menya amabanga ya vuba ya Asinah witegura gushyira hanze indirimbo ye ya mbere y’amashusho

Asinah Mukasine ni umwe mu bakobwa bavuzwe cyane mu mwaka ushize mu myidagaduro yo mu Rwanda. Ni nyuma yo gutandukana n’umuraperi Riderman bari bamaze igihe kirekire bakundana, benshi bakibwira ko uyu mukobwa ashobora guheranwa n’agahinda gusa ubuzima bwarakomeje ndetse afite inzozi zo kubaka amateka mashya.

Mu minsi mike ishize uyu mukobwa yagiranye ikiganiro kirambuye  n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, aho twibanze cyane ku rugendo rwe rushya mu ruhando rwa muzika, uburyo afata urukundo nyuma yo gutandukana na Riderman, tutibagiwe uburyo amarangamutima ye abanye n’uyu muraperi, hamwe n’inzozi ze z’ejo hazaza muri rusange.

Asinah

Indirimbo nshya Asinah afatanije na Spax bayise ‘IZUBU’, aho bakomoza ku rukundu rw’ubu, bamwe mubayumvise bagahamya ko Asinah yaririmbye amateka afite aho ahuriye n’urukundo rwe rw’ahashize  www.inganzomubahanziblog.wordpress.com

Asinah yakoze indirimbo bigezo ariko, ishobora kuba intangiriro yo kubaka amateka mashya…

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Asinah yashyize ifoto ye na Spax wamenyekanye muri Family squad kuri Instagram ye. Nyuma gato iyi foto yaje gucicikana hirya no hino ikwira mu bitangazamakuru bamwe bemeza ko yaba yabonye umukunzi mushya, abandi bagakeka ko Spax yaba arimo agerageza kongera guhuza uyu mukobwa na murumuna we Nazil nawe wo muri Family squad bahoze bakundana mbere y’uko ahura na Riderman.

Nyamara ukuri kw’iyi foto ngo kwari gushingiye ku mushinga w’indirimbo uyu mukobwa yari yatangiye gukorana na Spax muri studio ndetse kuri ubu yanamaze gutunganywa mu buryo bw’amajwi n’amashusho biteganyijwe ko igomba gusohoka muri iki cyumweru kiri imbere. Iyi ikaba ishobora kuba intangiriro y’amateka mashya ya Asinah w’umuhanzikazi, nyuma ya Asinah wari uzwi mu myaka 8 ishize mu nkuru y’urukundo itaragize iherezo ryiza kuri we.

Asinah

Iyi niyo foto ya Asinah na Spax yavugishije benshi

Bamwe ibyo batekerezaga ntabwo aribyo kuko abenshi baketse ko iriya foto wenda naba ntangiye kubyumva kimwe na Spax, abandi baravuga ngo arimo arashaka kunsubiranya na Nazil ariko ntabwo aribyo nta naho bihuriye kuko Spax twahujwe na studio tugiye gukora indirimbo, turayikora irarangira nta bindi ibyo abantu batekereje ntabwo ari byo. Asinah

Asinah abigiriwemo inama na Spax yisanze ari mu nzu itunganya umuziki agerageza ijwi rye mu njyana ya Dancehall ndetse yaba producer Pacento wakoze iyi ndirimbo na Spax bose batangariye uburyo uyu mukobwa yaririmbye dore ko nawe avuga ko byamutunguye.

Iyi ndirimbo uburyo nayikozemo ni uburyo butunguranye, ntabwo nafashe igihe cyo kuyitegura  cyangwa se ngo ntekereze ko ngiye kwinjira mu muziki, ahubwo ni ibintu byabayeho gutyo gusa, Spax arambwira ngo tujye muri studio, arambwira ngo dukore Dancehall ariko kubera ko nta muhanzikazi ukora Dancehall, ndavuga nti reka ngende ngerageze, mbikoze numva birakunze kandi ndabikunda. Asinah

Asinah

2016, Asinah ashobora kugarukana amateka mashya nk’umuhanzikazi wa Dancehall

Kugeza ubu Meddy Sareh yamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo , ndetse imirimo yo kuyitunganya ngo isohoke igeze kure, gusa Asinah afite amatsiko y’uburyo izakirwa ngo ni nabyo bizamuha icyerekezo, niba agomba gukomeza umuziki cyangwa yabireka.

Ntabwo ndahitamo niba nzakomeza umuziki kuko ni indirimbo nakoze gusa nshaka kumva ese bimeze gute. Ese nkoze Dancehall byagenda gute?{…}Ntegereje kureba ese abantu bazabyakira gute, ese nzabikomeza cyangwa se sinzakomeza, nanjye ndacyabyibazaho, wenda bitewe n’umusaruro nzakomeza gukora izindi ndirimbo simbizi kuko ni injyana nziza kandi narayikoze mbona bibaye byiza uko natekerezaga siko byagenze, numvaga bishobora kunanira ariko namwe nimuyumva ni indirimbo nziza cyane. Asinah

Urukundo, amarangamutima ya Asinah nyuma yo gutandukana na Riderman

Ese Asinah yicuza kuba umunsi umwe yarahuye na Riderman bagahuza? Yaba se nyuma yo gutandukana n’uyu muraperi yarigeze amurota mu nzozi? Wari uziko se Asinah akimenya ko Riderman n’umugore we bibarutse imfura yamuhamagaye akamubwira ‘Felecitation’?, Ese uyu mukobwa atekereza iki ku hazaza he mu rukundo? Ibi kimwe n’ibindi byinshi by’amatsiko wakwibaza kuri Asinah nibyo usanga mu kiganiro cy’amashusho twagiranye na Asinah.

Asinah

Asinah na Riderman ni imwe muri couple zamamaye cyane mu myaka yashize kugeza hagati mu mwaka wa 2015 ubwo byamenyekanaga ko batandukanye

Byanze bikunze nzongera nkunde kandi nzabona unkunda tuzahuza Inshaa Allah(Imana nibishaka), gusa nizera ko bizacamo bizagenda neza.Asinah

Ibindi wabisanga muri iki kiganiro cy’iminota 8 n’amasegonda 55

Gatenga-Senderi na Bulldog batumiwe mu gitaramo cyo gusezera abanyeshuri

Abahanzi Senderi International Hit na Bulldog batumiwe mu gitaramo cyo gusezera abanyeshuri kizaba kuri iki cyumweru tariki 17 Mutarama 2016 kikabera mu kibuga cya Nice Corn Bar mu Gashyekero mu murenge wa Gatenga kuva isaa cyenda.

Iki gitaramo Bye Bye Vacance cyatumiwemo Senderi International Hit n’umuraperi Bulldog cyateguwe n’amatsinda y’urubyiruko rw’ababyeshuri asanzwe ategura ibitaramo bitandukanye. Ayo matsinda ni Isimbi Group na Les Amies.

Pacifique Twizerimana umwe mu bari gutegura iki gitaramo cya Bye Bye Vacance, yatangarije Inyarwanda.com ko kwinjira ari amafaranga 1000Frw ku bantu bakuru ndetse na 500Frw ku banyeshuri. Bazataramana kandi n’abandi bahanzi batandukanye biganjemo abanyeshuri mu rwego rwo gusezeranaho bitegura kujya ku mashuri.

Umuraperi Bulldog yatumiwe n’urubyiruko rwo mu Gashyekero

Senderi International Hit nawe yatumiwe muri icyo gitaramo

Usibye Senderi International Hit na Bulldog, abandi bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo Bye Bye Vacance kizabera mu Gashyekero kuri iki cyumweru kuva isaa cyenda z’amanywa hari Baoc, Ratino, The 7B, Pacific, MCB Crew n’abandi.

Bye Bye Vacance

Sura inkuru za:

U.V.B

Source: U.V.B

U.V.B

U V B ubu ninjyeUYUMUSORE UKORERA MUSIC YE MUKARERE KA  RUBAVU ARIMUGAHINDA KENSHI KUKO NGO NYUMA yokubana nabanyamayeri yajegusanga yaraririwe mumi bare gusatwe twaganiye nawe atubwirako nubwo yakubitanye nibyo bihombo agihagaze kumaguru yombi ashikamye akongera akisuganya nubwo ngo abanzi bamaze kumubana benshi http://www.inganzomubahanzi.wordpress.com

Ubukungu bw’u Bushinwa bwamanutse mu buryo budasanzwe

Ubukungu bw’u Bushinwa bwaramanutse bugera kuri 6.9% mu 2015, buvuye kuri 7.3% mu 2014; iri gabanuka akaba ari ryo mbere rikomeye ribayeho mu myaka 25 ishize nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Bushinwa.

Ubusanzwe u Bushinwa bwari bwiyemeje ko ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 7% ariko ntibyabushobokera; ndetse no mu gihembwe cya kane bwari bwagabanutse bugera ku 6.8%.

Minisitiri w’Intebe mu Bushinwa Li Keqiang avuga ko kuba ubukungu bwaramanutse nta gikuba cyacitse kuko u Bushinwa bwabashije guhanga imirimo mishya.

Hagati aho abacungira hafi ubukungu bw’u Bushinwa basanga ubukungu bwaramanutse kurusha igipimo cyatanzwe cya 6.9% ariko u Bushinwa bwo buvuga ko imibare yatangajwe ari impamo.

By’umwihariko ngo ubukungu bw’u Bushinwa bwamanutse cyane mu myaka itanu ishize; hagati aho ariko imanuka ryo mu myaka ibiri ishize rikaba rituma harabibaza ko haba hagiye kubaho ibura ry’imirimo.

IZINDI NKURU WASOMA

Firefighting techniques extended to Karongi medical workers

Over sixty medical practitioners from Kirinda Hospital in Karongi district have been enlightened on the causes of fire outbreaks and equipped with firefighting skills.

In an event held at the hospital premises, on December 2, the District Police Commander, Chief Inspector of Police (CIP) Bérnard Gahima, urged the medical workers and other hospital staff to always take precaution to prevent fires, and intervene in time when it breaks out, to prevent escalation and extending to other parts of the buildings.

The hospital staff and doctors were also trained on how to use fire extinguisher, sand and other gadgets to put out fire.

“In most cases, fire outbreaks in buildings are caused by short circuit resulting from old or substandard installations and overloaded gadgets. So always check such installations and switch off all electronics, whenever you are away, not only here at the hospital but even in your respective homes,” said CIP Gahima.

He added that; “Most fire outbreaks are caused by carelessness. People are reminded to avoid overloading electric appliances, using stoves and candles and leave them unattended. Important as well, avoid fixing electrical faults personally when you do not have the skill. Violating the basic rule of electric wiring can lead to a spark which may result into fire.”

CIP Gahima reminded them that RNP has the ability, the equipment and the skills to react to fire outbreaks in a timely manner; therefore, citizens are called to provide information immediately when there is threat of fire, so that firefighters are deployed in time.

“Electricity is one of the resources that support development, but, again, you need to know that one slight mistake can result into a bigger damage, that’s why you should always be cautious,” Gahima said.

He also appealed to them to call Police for timely intervention on toll free lines 111, 112, or 0788311120, 0788311224, 0788311657 and 0788311335, in case they have spotted fire incidents.

The hospital director, Dr Sarathiere Kanyarukiko thanked police for the knowledge they have equipped the staff with and pledged to share the information with other medical practitioners.

In a related development, the Fire and Rescue Brigade has called on people not to use residential houses for business as they risk overloading the electricity capacity of the house.

The call comes after fire gutted a house in Kanombe suburb that belonged to Gold Liquor Ltd that distills gin, on December 1.

The RNP fire and rescue brigade intervened and put out the fire and rescued employees unhurt; although investigations are still going on to indentify the exact cause of the fire.

CHAN: Ibitego 9 byabonetse mu mikino ibanza mu itsinda C

Iri tsinda ryagaragaje ko ririmo ba rutahizamu bakomeye kuko mu mukino wabanje, ibitego bibiri bya Tunisia byatsinzwe n’umukinnyi umwe, Ahmed Akaichi ndetse bikaba ari nako bigenda ku ruhande rwa Guinea yishyuye binyuze ku mukinnyi Alseny Camara.

Tunisia yigeze gutwara iki gikombe cya CHAN mu 2011 yabereye muri Sudan, ni imwe mu zihabwa amahirwe cyane kuba yakwegukana n’iki kirimo kubera mu Rwanda, ntiyahiriwe n’umukino wa mbere mu itsinda kuko yishyuwe na Guinea mu minota ya nyuma mu gihe abafana bayo bari batangiye kuririmba intsinzi.

Ahmed Akaichi, niwe wafunguye amazamu ku ruhande rwa Tunisia ku munota wa 32 w’umukino nubwo Guinea ariyo yari yakomeje kugera imbere y’izamu cyane.

Ku munota wa 39, Alseny Camara wari wagiye ahusha uburyo bwabazwe yahise yishyura ku ruhande rwa Guinea igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe kuri kimwe.

Mu gice cya kabiri, Tunisia yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 50 binyuze kuri Akaichi wari watsinze n’icya mbere.

Guinea yagaragaje kudacika intege na nyuma yo gutsindwa ikomeza guhanahana neza nubwo Tunisia nk’ikipe ikomeye itayoroheraga, ku munota wa 82 Camara yahagurukije abafana bake ba Guinea bari ku kibuga atsinda igitego cya kabiri ari nako umukino warangiye.

Hakurikiyeho umukino wa kabiri mu itsinda wahuje Nigeria na Niger wari uryoheye ijisho, ndetse ku mpande zombi urangira habonetsemo ibitego bitanu ari nawo wa mbere urumbutsemo ibitego kuva CHAN yatangira.

Super Eagles,ikipe y’igihugu ya Nigeria yihereranye umuturanyi wayo imuhambirira impamba y’ibitego bine kuri kimwe, harimo bitatu bya rutahizamu Chisom Chikatara, wari winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 52.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ku mpande zombi, ariko nyuma y’amasegonda 32 gusa y’ igice cya kabiri Nigeria ifungura amazamu ku gitego cya Oas Okoro ku mupira yari ahawe na Tunde Adeniji.

Chikatara yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Okoro ku munota wa 58, Niger itangira gusatira ishaka kwishyura birayihira ku munota wa 81 Adebayor Zakarie Adje atsinda igitego cya mbere ariko mu gihe bari bakicyishimira nyuma y’umunota umwe gusa, Chisom Chikatara abatsinda icya gatatu ndetse ku munota wa 90 Chikatara ashyiramo icya kane ari n’icya gatatu cye.

Chikatara niwe uyoboye ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi muri CHAN aho afite bitatu, Alseny Camara wa Guinea na Ahmed Akaichi wa Tunisia bafite bibibi bibiri naho Lusadisu, Luvumbu na Munganga ba RDC, Emery Bayisenge w’u Rwanda na Emane Yazid Atouba wa Cameroun bafite igitego kimwe buri wese.

Ku mpande zombi abafana bari bashyigikiye amakipe yabo ku mukino wa Niger na Nigeria

Imvura y’ibitego yasohoye bamwe mu bafana ba Niger mbere y’uko umukino urangira

video

Uploads (public) Play all

Umunyarwenya wo muri RDC azakorera igitaramo i Kigali

Djasa Djasa ni umwe bakomeye muri RDC, yagiye atumirwa mu bitaramo bikomeye mu Bubiligi, mu Bufaransa no mu bice bitandukanye by’iki gihugu nk’umunyarwenya ukunzwe.

Iki gitaramo ni kimwe mu bigize iserukiramuco Hobe Africa Festival, riri kubera mu Rwanda kugeza ku itariki ya 7 Gashyantare 2016.

Kizatangira saa moya z’umugoroba (7pm), aho kwinjira bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitanu by’Amanyarwanda ku muntu umwe.

Umuyobozi wa Hobe Agency , Raoul Rugamba yabwiye IGIHE ko muri iki gitaramo Djasa Djasa azaba afatanyije n’abanyarwenya bakomeye mu Rwanda Michael na Babu bo muri Comedy Knight.

Muri iki cyumweru kandi mu mahoteli atandukanye mu Mujyi wa Kigali, Rubavu, na Huye hashyizweho uburyo budasanzwe bw’imyidagaduro mu gususurutsa abantu bo mu bihugu 16 bahurujwe na CHAN.

Hobe Africa Festival iri gutegurwa na Hobe Agency ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB), Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Huye: Bagaragaje uburyo bakunze imikino ya Chan

Ubwo Stade Huye yakiraga kuri iki Cyumweru taliki ya 17 Mutarama 2015, umukino uhuza ikipe ya ya DR Congo n’iya Ethiopia ndetse n’uwahuje Cameroon na Angola, abaturage bo mu Karere ka Huye n’utundi turere byegeranye bagaragaje uko bakunze iyi mikino, kuko stade yuzuye, bamwe babura uko binjira.

Guhera i saa saba ni bwo imiryango ya sitade Huye yafunguwe abantu batangira kwinjira, biza kugera saa cyenda ubwo umukino wahuje ikipe ya DR Congo na Ethiopia watangiraga, abantu bakinjira ari benshi, biza kurangira bamwe basubijwe inyuma kuko imyanya yari yarangiye.

Bamwe mu basubijwe inyuma baganiriye na IGIHE bavuze ko baje basa n’abakereweho gato bitewe n’imvura yaguye bakiri mu nzira biba ngombwa ko babanza kugama.

Ndutiye ati “Ngeze hano (kuri stade) nakereweho gato kubera imvura yaduhejeje mu nzira, ariko ndababaye kuba ntabashije kwinjira, itike naguze ipfuye ubusa, ariko ubutaha nzaza kare ninjire muba mbere”.

Sitade Huye yari yuzuye impande zose

Hari abifuje ko uburyo bwo kwinjiza bwahinduka

Nubwo hari bamwe batabashije kwirebera imikino imbona nkubone kubera impamvu zitandukanye, hari n’abinjiye ariko ntibicazwa mu myanya ijyanye n’amatike baguze, bityo bakifuza ko akajagari kagaragaye kakosorwa.

Abavuga ibi ni abaguze amatike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) ariko baza kwisanga bicajwe mu myanya isanzwe.

Abaganiriye na IGIHE batifuje gutangaza amazina yabo, bagaragaje ko imikorere nk’iyi itavuguruwe, bishobora gutuma bamwe mu bafana bacika kuri stade.

Umwe yagize ati “Ni ibintu bitari byiza kuba umuntu yatanze amafaranga ye akagura itike y’icyubahiro ariko bakamwima umwanya bakamwicaza hano ( ahasanzwe), bakwiye kubikosora kuko imikorere nk’iyi izagira ingaruka zo gutuma imipira tutagaruka kuyirebera hano ( kuri sitade)”.

Ikindi bamwe mu batuye bifuza, ni uko kwinjiza abantu muri sitade byajya bitangira kare ku buryo binjira bisanzuye nta mubyigano.

Umukino wabanje warangiye DR Congo inyagiye Ethiopia ibitego bitatu ku busa, naho uwakurikiyeho urangira Cameroon itsinze Angola igitego kimwe ku busa.

Sitade Huye ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 10.

Abashinzwe umutekano bafashije kugabanya umuvundo

Stade yatangiye kuzura mbere y’amasaha abiri ngo imikino itangire

Bagerageje kwinginga ngo bareka binjire ariko biranga

Hari abasanze imiryango ya stade yamaze gufungwa bataha batarebye imikino

Abatabashije kwirebera imikino nabo ni benshi
%d bloggers like this: